BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, May 21, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa Croix Rouge

Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa Croix Rouge

sam
Last updated: May 6, 2025 10:59 am
sam
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri muri Village Urugwiro, yakiriye Umuyobozi wa Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge, ku Isi, Mirjana Spoljaric Egger ndetse n’umuyobozi w’uyu muryango muri Afurika, Patrick Youssef n’intumwa bari kumwe.

Ibiganiro byabo byibanze ku bikorwa bya Croix Rouge mu Rwanda no hanze yarwo.

Mu Rwanda, Umuryango utabara imbabare Croix-Rouge washinzwe mu 1962 nk’umuryango utabara imbabare ufite intego yo gukumira no kugabanya imibabaro y’abantu.

ICRC yashingiwe mu Busuwisi mu 1863, ni umuryango utabara imbabare ufasha inzego za Leta hakurikijwe Amasezerano y’i Geneve, aho ibikorwa byayo byose biba bigomba gukorwa nta kubogama kandi nta vangura rishingiye ku bwenegihugu, ubwoko, igitsina, icyiciro, idini, ibitekerezo bya politiki, n’ibindi.

Uyu muryango ufasha mu bikorwa by’ubutabazi mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari, mu gihe cy’amakimbirane, ibiza n’ihungabana, mu buvuzi, gutanga ubujyanama bw’ihungabana no gutabara byihutirwa.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye inama Mpuzamahanga yiga ku Mutekano muri Afurika (ISCA).

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Amerika yashyikirije u Rwanda na DRC umushinga w’amasezerano y’amahoro

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye inama ya Africa CEO Forum muri Côte d’Ivoire

2 Min Read
Amerika

Cardinal Robert Prevost yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?