BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 17, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya

sam
Last updated: July 12, 2025 7:37 am
sam
Share
SHARE

Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari n’umwe mu bahuza bagenwe n’Imiryango ya EAC na SADC mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, DRC.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Nyakanga 2025, ni bwo bagiranye ibiganiro byibanze ku mbaraga zikomeje gukoreshwa mu kugera ku mahoro arambye muri Congo no gukemura ibitera ibi bibazo bihereye mu mizi.

Kenyatta ari mu bahuza batanu bashyizweho na EAC na SADC kugira ngo bagire uruhare mu gukemura ikibazo cy’intambara zimaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo.

Abandi ni Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Catherine Samba Panza wayoboye Repubulika ya Centrafrique, Kgalema Motlanthe wayoboye Afurika y’Epfo na Sahle-Work Zewde wayoboye Ethiopia.

Perezida Kagame yari aherutse kwakira Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria bagirana ibiganiro byibanze ku bibazo by’umutekano biri mu karere, ku rwego rw’Afurika ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

U Rwanda na Kenya ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mu nzego zitandukanye.

Perezida Uhuru Kenyatta yahaye u Rwanda ubutaka bungana na hegitali enye mu cyanya cyahariwe Inganda cya Naivasha.

Ubwo butaka ni ububiko bwo kwifashishwa n’u Rwanda gutwara ibicuruzwa bivanywe ku cyambu cya Mombasa bigana i Kigali.

Mu 2022, Perezida Uhuru Kenyatta ni umwe mu Bakuru b’Ibihugu bitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth (CHOGM2022).

Uhuru Muigai Kenyatta yabaye Perezida wa kane, wayoboye Kenya kuva mu 2013 kugeza mu 2022

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Santarafurika: Amb Kayumba yagiranye ibiganiro n’aba ofisiye ba RCS

Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Olivier Kayumba, yagiranye ibiganiro n’ Abakozi b’Urwego…

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

Imiryango itari iya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahagurutse iri…

Agakoriro ka Gisozi kagiye kwimurirwa mu cyanya cy’inganda i Masoro

Umujyi wa Kigali watangaje ko ibikorwa by’ububaji n’ibindibyakoreraga mu Gakiriro ka Gisozi…

Min Olivier Nduhungirehe Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we waTurkmenistan  

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwwrerane w'u Rwanda Olivier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro kuri Telefone…

U Rwanda ruritegura kwakira inama ikomeye ya OIF

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwatangiye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na Turkmenistan byatangiye urugendo rw’ umubano mu bya dipolomasi

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

U Bwongereza bwasabye kwihutisha ibikubiye mu masezerano y’amahoro y’u Rwanda na RDC

3 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Abaminisitiri b’u Rwanda na DRCongo batumiwe i Doha ahabera ibiganiro na AFC/M23

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?