Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu yakiriye indahiro y’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col Pacifique Kayigamba Kabanda.
Perezida Kagame yibukije uwarahiriye imirimo mishya ko nta mwanya w’intege nke, imyitwarire idakwiye cyangwa imikorere idasobanutse mu nshingano ahubwo ko abakoresha ubunyamwuga baba badakwiye kubyihanganira bakabirwanya.
Umukuru w’igihugu yagaragagaje ko ari inshingano z’abayobozi kugirango abaturage bagire ubuyobozi bizera.
Ati”Abanyarwanda bakwiye kugira inzego zibakorera akazi bifuza kandi bakazizera .Abayobozi nabo bakwiye kugaragaza bushake n’umurava n’ubunyamwuga bigaragaza ikerekezo gifatika ibintu byose biganamo kugira ngo twuzuze inshingano zacu”.
Perezida Kagame yavuze ko abanyabyaha bagenda biyongera ku rwego mpuzamahanga bakoresheje ikoranabuhanga mu buriganya n’ibindi bikorwa bigira ingaruka ku baturage.
Yashimangiye ko RIB ikwiye kongera ubushobozi bwayo binyuze mu bushakashatsi, gukoresha ikoranabuhanga no gushaka ibimenyetso bifatika.
Col. Kayigamba Kabanda Pacifique wagizwe Umunyamabanga Mukuru wa RIB yari asanzwe ari Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko rwa Gisirikare.