BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Nov 12, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Perezida Kagame yagize Dr Sabin Nsanzimana Minisitiri w’Ubuzima

Perezida Kagame yagize Dr Sabin Nsanzimana Minisitiri w’Ubuzima

admin
Last updated: November 28, 2022 7:26 pm
admin
Share
SHARE

Perezida wa Repubulka y’uRwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2022, yagize Dr Nsanzimana Sabin, , Minisitiri w’Ubuzima ,asimbuye Dr Ngamije Daniel,Dr Yvan Butera agirwa Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuzima.

Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Minisitiri w’Ubuzima

Lt Col Dr Mpunga Tharcisse  wari umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, we yagizwe  umuyobozi Mukuru  w’Ikigo cy’ubuvuzi  no kwigisha ku rwego rwa kaminuza cya Kigali(CHUK).

Ku wa 7 Ukuboza 2021 ni bwo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Dr Nsanzimana Sabin yahagaritswe by’agateganyo ku mwanya w’Umuyobozi wa RBC. Nyuma yaho muri Gashyantare yahawe inshingano nshya zo kuba Umuyobozi Mukuru wa CHUB. Ibaruwa imumenyesha imirimo mishya yahawe yayishyikirijwe ku wa 3 Gashyantare 2022.

Dr. Nsanzimana afite ubunararibonye mu bijyanye na Porogaramu zo kurwanya Sida, gukora igenamigambi muri iyo ngeri n’ubushakashatsi ku bufasha bukwiriye guhabwa abantu babana n’iyi virusi.

Afite Masters Degree mu bijyanye n’indwara z’ibyorezo yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse afite n’Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Basel mu Busuwisi muri iyo ngeri.

Yabaye umwarimu wungirije muri Kaminuza y’Ubuvuzi rusange, UGHE, ndetse yigishije no muri Kaminuza y’u Rwanda

 

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • citoyen says:
    November 28, 2022 at 9:03 pm

    Naze nawe ashyireho umusanzu we turebe. Ariko urebye uburyo yitwaye mu guhangana na Covid byari byiza rwose.

    Reply
  • Mugabo theoneste says:
    November 29, 2022 at 10:27 am

    Ni strangerman whose another name mugabo theoneste mukama gihengeri village kabongoya2 abo bayobozi mbifurije ishya nihirwe bazarangwe nubunyangamugayo

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Donald Trump yoherereje ibaruwa perezida wa Isiraheli amusaba kubabarira byimazeyo Benjamin Netanyahu 

Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika yagaragaje ko igihe kigeze ngo…

Imirwano yasakiranyike M23 na FARDC n’abo bafatanyije muri Masisi yafatiwemo uduce

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Ugushyingo 2025, imirwano ikaze yadutse…

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa…

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Angola,…

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

Ikipe ya Rayon Sports yashyizwe ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi muri…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
Politike

Gen Muhoozi yifurije Perezida Kagame isabukuru nziza

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?