BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 13, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Perezida Kagame yagize Dr Sabin Nsanzimana Minisitiri w’Ubuzima

Perezida Kagame yagize Dr Sabin Nsanzimana Minisitiri w’Ubuzima

admin
Last updated: November 28, 2022 7:26 pm
admin
Share
SHARE

Perezida wa Repubulka y’uRwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2022, yagize Dr Nsanzimana Sabin, , Minisitiri w’Ubuzima ,asimbuye Dr Ngamije Daniel,Dr Yvan Butera agirwa Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuzima.

Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Minisitiri w’Ubuzima

Lt Col Dr Mpunga Tharcisse  wari umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, we yagizwe  umuyobozi Mukuru  w’Ikigo cy’ubuvuzi  no kwigisha ku rwego rwa kaminuza cya Kigali(CHUK).

Ku wa 7 Ukuboza 2021 ni bwo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Dr Nsanzimana Sabin yahagaritswe by’agateganyo ku mwanya w’Umuyobozi wa RBC. Nyuma yaho muri Gashyantare yahawe inshingano nshya zo kuba Umuyobozi Mukuru wa CHUB. Ibaruwa imumenyesha imirimo mishya yahawe yayishyikirijwe ku wa 3 Gashyantare 2022.

Dr. Nsanzimana afite ubunararibonye mu bijyanye na Porogaramu zo kurwanya Sida, gukora igenamigambi muri iyo ngeri n’ubushakashatsi ku bufasha bukwiriye guhabwa abantu babana n’iyi virusi.

Afite Masters Degree mu bijyanye n’indwara z’ibyorezo yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse afite n’Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Basel mu Busuwisi muri iyo ngeri.

Yabaye umwarimu wungirije muri Kaminuza y’Ubuvuzi rusange, UGHE, ndetse yigishije no muri Kaminuza y’u Rwanda

 

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • citoyen says:
    November 28, 2022 at 9:03 pm

    Naze nawe ashyireho umusanzu we turebe. Ariko urebye uburyo yitwaye mu guhangana na Covid byari byiza rwose.

    Reply
  • Mugabo theoneste says:
    November 29, 2022 at 10:27 am

    Ni strangerman whose another name mugabo theoneste mukama gihengeri village kabongoya2 abo bayobozi mbifurije ishya nihirwe bazarangwe nubunyangamugayo

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?