Yagize ati“Nagize amahirwe yo kuganira kuri telefoni no kwihanganisha umwami Charles III ,kubwo kubura umubyeyi we, Umwamikazi Elizabeth.”
Yakomeje agira ati“URwanda ruzakomeza gukorana n’umwami Charles III mu guteza imbere Intego za Commonwealth muri serivisi zihabwa abaturage bacu.”
Kuwa 8 Nzeri uyu mwaka, nibwo byatangajwe ko Umwamikazi Elizabeth II, wari umaze igihe kinini ku ntebe y’Ubwami, yatanze, afite imyaka 96, yari amaze ku ngoma imyaka 70.
Muri Kamena uyu mwaka, Umwami Charles III ni umwe mu bitabiriye inama ihuza abagize uwo muryango, CHOGM, yabereye mu Rwanda.
Usibye kuba ibihugu byombi bihuriye muri uwo muryango, bisanzwe bifitanye ubushuti bwihariye.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
Byaba aribyo ko Perezida Kagame atatumiwe mu ishyingurwa lya Elisabeth w’Ubwongereza? Bibaye aribyo se byaba bifite aho bihuriye nuko Umwami mushya Charles III yagaye icyemezo cyo kwohereza abimukira mu Rwanda?