Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, tariki 7 Gicurasi 2025, Perezida Paul Kagame yabonanye na mugenzi we w’u Bufaransa, Perezida Emmanuel Macron .
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu,Village Urugwiro byatangaje ko ibiganiro by’aba bombi byibanze ku bibazo byugarije isi ndetse no ku bufatanye butanga umusaruro hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa.
Perezida Kagame yaherukaga mu Bufaransa muri Nyakanga umwaka ushize, ubwo yitabiraga ibirori byo gutangiza imikino ya Olempike yaberaga muri icyo gihugu.
Ni nyuma yaho nabwo muri Mutarama 2024 yari i Paris ubwo yitabiraga inama yigaga ku gukora inkingo ndetse no guhanga udushya.
Kuri ubu umubano w’ubufaransa wifashe neza ndetse iki gihugu kiyongereye mu bihugu biri mu gukora ibishoboka byose ngo ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo n’umwuka mubi hagati y’iki gihugu n’u Rwanda bijye mu buryo.
Ubufaransa ni kimwe mu bihugu byagaragaye ubwo kuwa 30 Mata uyu mwaka abahagarariye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahuriraga i Doha muri Qatar mu biganiro bitegura amasezerano y’amahoro ateganyijwe hagati y’impande zombi.
Ibi biganiro kandi byitabiriwe n’umujyanama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, uhagarariye Togo, ndetse na Qatar yabiteguye.