BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 17, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

sam
Last updated: July 11, 2025 8:41 am
sam
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yagenewe igihembo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ku bw’uruhare rwe mu miyoborere ishyira imbere ubuvugizi bugamije ko Isi igira imbaraga mu gukumira no guhora yiteguye guhangana n’ibyorezo n’ibindi bihe bidasanzwe byabaho mu rwego rw’ubuzima.

Ni igihembo cyatanzwe kuri uyu wa Kane tariki 10 Nyakanga 2025, ubwo hari hahumuje umuhango wo gutangiza inama yiga ku byorezo yateguwe iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima.

Ambasade y’u Rwanda i Geneva mu Busuwisi ahatangiwe iki gihembo, yatangaje ko“Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yashimye imiyoborere ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu buvugizi bugamije guharanira ko haboneka ubushobozi ku rwego rw’Isi mu gukumira, mu kwitegura no guhangana n’ibihe bidasanzwe bishobora kubaho mu rwego rw’ubuzima.”

Iki gihembo cyakiriwe n’Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i Geneva mu Busuwisi, Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa.

Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa na we yagaragaje ko yatewe ishema no kwakira iki gihembo cyagenewe Perezida Paul Kagame, wabaye umwe mu bantu 20 mu mateka y’Isi bagize uruhare rukomeye mu guhangana n’ibyorezo.

Amb. Urujeni yavuze ko ari “Ishema ku kuba imiyoborere y’u Rwanda igira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubuzima bugera kuri bose ntibugire n’akarere gasigara inyuma byumwihariko Afurika.”

Ubwo habonekaka urukingo rw’indwara ya Covid yigeze gushegesha Isi, Perezida Paul Kagame ni umwe mu Bakuru b’Ibihugu bagize uruhare mu gutuma izi nkingo zisaranganywa zikabasha no kugera mu Bihugu bikiri mu nzira y’iterambere byo ku Mugabane wa Afurika, mu gihe Ibihugu bikize byashakaga kuzikubira.

Perezida Kagame kandi yateje imbere urwego rw’Ubuzima mu Rwanda, aho mu myaka yakurikiye umwaduko w’iyi ndwara ya Covid, iki Gihugu cyabaye igicumbi cya bimwe mu bikorwa remezo bikomeye by’ubuzima, birimo ishami ry’Uruganda rwa BioNTech rutunganya inkingo ryafunguwe ku mugaragaro mu kwezi k’Ukuboza 2023.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Santarafurika: Amb Kayumba yagiranye ibiganiro n’aba ofisiye ba RCS

Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Olivier Kayumba, yagiranye ibiganiro n’ Abakozi b’Urwego…

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

Imiryango itari iya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahagurutse iri…

Agakoriro ka Gisozi kagiye kwimurirwa mu cyanya cy’inganda i Masoro

Umujyi wa Kigali watangaje ko ibikorwa by’ububaji n’ibindibyakoreraga mu Gakiriro ka Gisozi…

Min Olivier Nduhungirehe Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we waTurkmenistan  

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwwrerane w'u Rwanda Olivier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro kuri Telefone…

U Rwanda ruritegura kwakira inama ikomeye ya OIF

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwatangiye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na Turkmenistan byatangiye urugendo rw’ umubano mu bya dipolomasi

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

U Bwongereza bwasabye kwihutisha ibikubiye mu masezerano y’amahoro y’u Rwanda na RDC

3 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Abaminisitiri b’u Rwanda na DRCongo batumiwe i Doha ahabera ibiganiro na AFC/M23

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?