BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 15, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Perezida Kagame na Tshisekedi bagiranye ibiganiro ku buhuza bwa Macron

Perezida Kagame na Tshisekedi bagiranye ibiganiro ku buhuza bwa Macron

admin
Last updated: September 21, 2022 10:14 pm
admin
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, hamwe na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame bahuriye i New York bagirana ibiganiro ku buhuza bwa Emmanuel Macron.

Perezida Macron yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i New York

Aba bombi bari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bitabiriye inama rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri nibwo hagiye hanze ifoto Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron ari hagati ya Perezida Tshisekedi na Paul Kagame.

Iyi foto yafashwe nyuma y’ibiganiro byagizwemo uruhare na Emmanuel Macron byibanze ku kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

Amakuru avuga ko Ubufaransa bwafashe inshingano zo guhuriza mu biganiro u Rwanda na RD Congo bimaze amezi birebana ay’ingwe.

U Rwanda na RD Congo bamaze igihe badafitanye umubano mwiza mubya dipolomasi kuva aho ibitero by’umutwe wa M23 bikajije umurego muri kiriya gihugu.

Congo ishinja u Rwanda gushyigikira M23 no kwigarurira ubutaka bwayo binyuze muri uyu mutwe kandi narwo rugashinja Congo gushyigikira umutwe wa FDRL ubangamiye umutekano w’u Rwanda.

Mu nama rusange ya UN, Perezida Tshisekedi yavuze ko M23 yasuzuguye UN, ifashijwe n’u Rwanda, irasa kajugujugu ya Monusco igwamo abantu 8 bigize icyaha cy’intambara.

Ati “Ndamagana nivuye inyuma, imbere ya UN, n’imbaraga za nyuma ubu bushotoranyi igihugu cyacu gihura nabwo bitewe n’u Rwanda rwitwikiriye umutwe w’iterabwoba witwa M23.”

Yavuze ko we afite ubushake bw’amahoro kimwe n’abaturage b’igihugu cye ariko u Rwanda rubatera rukanafasha imitwe y’iterabwoba.

U Rwanda rwamaganye inshuro nyinshi gushyigikira M23, kuri uyu wa gatatu Perezida Kagame mu nama rusange ya UN, yavuze ko hakenewe ubushake bwa politiki mu gukemura ibibazo by’umutekano muke, byabaye akarande mu Burasirazuba bwa Congo kuruta umukino wo gushinjanya kuko ntacyo ukemura.

Ati “Hakenewe ubushake bwa politiki bwihuse mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, by’umwihariko no gushaka umuzi nyamukuru w’iki bibazo, umukino wo gushinjanya ntukemura ibibazo”

Perezida Kagame yavuze kandi ko hakenewe ubufatanye bw’akarere mu kugarura amahoro n’umutekano yabuze mu myaka irenga 20 mu burasirazuba bwa  Congo.

Baganiriye ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • Adan says:
    September 22, 2022 at 8:45 am

    Title y’iyi nkuru yanyu ihabanye cyane n’inkuru!

    Reply
  • Pingback: FDLR isigaye ari amabandi atega ibico ku muhanda – Tshisekedi – Umuseke

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwateye utwatsi ibirego by’u Burundi birushinja ibitero ku butaka bwabwo

Ambasaderi w’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yahakanye…

Gakenke: Yafatanywe ibiro 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga mu nzu

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku bufatanye na Polisi ikorera…

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports…

Gen (Rtd) Kabarebe yahererekanyije ububasha na Dr. Usta Kayitesi

Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga…

Finlande: Abana bari munsi y’imyaka 15 batwitse ’stade’ kubera gutsindwa kw’ikipe bafana

Ishami rya Polisi ya Finlande rikorera mu gace ka Valkeakoski, ryemeje ko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Urunturuntu no gucikamo ibice kw’ ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi 

3 Min Read
Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?