Perezida Paul Kagame ategerejwe mu ruzinduko muri Kazakhstan ku itariki ya 28–29 Gicurasi, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kazakhstan, Murat Nurtleu, wavuze ko u Rwanda ari igihugu cy’inshuti n’umufatanyabikorwa ukomeye muri Afurika.
Ku wa 26 Gicurasi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yahuye na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kazakhstan, Murat Nurtleu, i Astana.
Aba ba Minisitiri baganiriye ku ngingo nyinshi zitandukanye zirimo ubufatanye mu bya politiki, ubukungu, umuco, n’ibikorwa by’ubugiraneza.
Nurtleu yagize ati “Tubona u Rwanda nk’igihugu cy’inshuti ndetse n’umufatanyabikorwa ukomeye ku mugabane wa Afurika. Nizeye ko imbaraga dushyira hamwe zizagira uruhare mu gutegura neza uruzinduko rwa Perezida Kagame, ruzaba intangiriro y’icyiciro gishya mu mubano w’u Rwanda na Kazakhstan.”
Ibiganiro byibanze ku nzego z’ingenzi zirimo ubucuruzi, ubwikorezi, urwego rw’inganda z’ubwirinzi n’ikoranabuhanga. Impande zombi zemeje ko ziteguye gushimangira amategeko agenga ubufatanye no guteza imbere urujya n’uruza rw’abayobozi ku nzego zitandukanye.
Bashingiye ku ntambwe Kazakhstan yateye mu ikoranabuhanga rishingiye kuri serivisi za Leta (e-Government) n’Umushinga wa Smart Rwanda, impande zombi zasuzumye amahirwe yo gukorana mu rwego rw’ikoranabuhanga, cyane cyane binyuze muri Astana Hub, agace kanini k’ikoranabuhanga muri Aziya y’Iburasirazuba.
Banahererekanyije ibitekerezo ku bibazo by’akarere n’iby’isi muri rusange, bemeranya gukomeza kugirana ibiganiro hagati ya Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga zombi.
Nyuma y’iyi nama, impande zombi zagaragaje ko ziteguye gushimangira ubufatanye hagati yazo, ndetse zemeza ko ziteguye gushyira mu bikorwa ibyemeranyijweho.
Umubano wa dipolomasi hagati ya Kazakhstan n’u Rwanda watangiye mu mwaka wa 2012. Mu kwezi kwa Kamena 2023, ibihugu byombi byatangiye gusuzuma amahirwe ari mu bucuruzi, ubukungu no gushora imari.
Nk’uko Ambasade y’u Rwanda muri Türkiye ibivuga, iyo Ambasade inashinzwe Kazakhstan, ibiganiro hagati y’ibihugu byombi birakomeje. Amasezerano atandukanye ari kuganirwaho ku rwego rw’ambasade no ku rwego rwa minisiteri, hagamijwe gushyiraho amasezerano agenga ubufatanye mu nzego za Leta n’abikorera.
Mu kuboza 2024, Perezida Kagame yahuye na Perezida Kassym-Jomart Tokayev wa Kazakhstan ku ruhande rw’inama ya COP29. Bagiranye ibiganiro ku buryo bafatanya mu guteza imbere ubufatanye bw’ubukungu bwungura impande zombi.