BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jun 6, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Perezida Kagame ari muri Algeria ku butumire bwa mugenzi we Abdelmadjid

Perezida Kagame ari muri Algeria ku butumire bwa mugenzi we Abdelmadjid

sam
Last updated: June 3, 2025 3:01 pm
sam
Share
SHARE

Kuri uyu wa 03 Kamena 2025 Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Algeria, ku butumire bwa mugenzi we w’icyo Gihugu, Abdelmadjid Tebboune.

Muri uru ruzinduko, abakuru b’ibihugu byombi bazagirana ibiganiro bizabera mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu wa Algeria, El Mouradia Palace, nyuma y’ibiganiro bizahuza impande zombi ku mikoranire.

Aba bayobozi bombi bazagirana ikiganiro n’abanyamakuru.
Mu ruzinduko rwe i Algiers, Perezida Kagame azashyira indabo ku rwibutso rwa Maqam Echahid mu kunamira ababuze ubuzima bwabo mu ntambara yo kurwanira ubwigenge bwa Algeria.

Azanasura kandi Ishuri ryigisha ibijyanye n’ubwenge buhangano, AI, (ENSIA) ryigamo abanyeshuri batanu b’Abanyarwanda, aho bakurikira amasomo ya ‘Artificial Intelligence and Data Science’.

Perezida Kagame azakirwa kandi mu musangiro wo kumuha ikaze muri iki gihugu.

Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame ni urwa kabiri agiriye muri Algeria. Urwa mbere yarukoze mu 2015.
Byitezwe kandi ko hazasinywa amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Mu mpera z’umwaka ushize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Algeria, Ahmed Attaf, bahuriye i Sochi mu Burusiya byibanze ku mubano w’ibihugu byombi.

Algeria n’u Rwanda bifitanye imikoranire mu bijyanye n’umutekano ndetse n’uburezi kuko hari abanyeshuri bava mu Rwanda bajya kwiga muri iki gihugu gikoresha Icyarabu, Igifaransa n’Igi-Tamazight.

Mu mwaka w’amashuri wa 2016/2017, Algeria yahaye buruse abanyeshuri 25 b’u Rwanda.

Kuva mu 1982, u Rwanda na Algeria byasinye amasezerano atandukanye arimo ajyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage; ayo gusangira ubunararibonye mu by’umuco ndetse n’imikoranire n’ayandi.

Ibihugu byombi byanemeranyije kongera imbaraga zihariye mu bijyanye n’ubuzima, ubucuruzi, ishoramari, umutekano n’uburezi.

Ubwo Perezida Kagame yari muri Algerie ku nshuro ya mbere, yavuze ko umubano w’ibihugu byombi ugomba kuzanira inyungu abaturage b’ibi bihugu ndetse na Afurika muri rusange.

Mu Ukuboza 2023, Algeria yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda, nk’ikimenyetso cy’ubushake bwo kurushaho kwagura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Hagati aho, Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Algeria mu gihe Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, iri muri icyo gihugu aho yagiye gukina umukino wa gicuti na Algeria.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umuriro watse hagati y’u Burusiya n’u Bwongereza

Ambasaderi w’u Burusiya mu Bwongereza yashinje iki gihugu uruhare mu bitero bya…

Martin Fayulu yahuye na perezida Tshisekedi amusaba ibiganiro n’Abakongomani

Kuri uyu wa Kane tariki 5 Kamena , Martin Fayulu utavuga rumwe…

Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije umunsi mukuru w’Igitambo uzwi nka EID AL ADHA.

Kuri uyu wa gatanu Abayisilamu bo hirya no hino mu gihugu bazindukiye…

Edgar wabaye perezida wa Zambia yitabye Imana ku myaka 68

Edgar Chagwa Lungu wabaye Perezida wa Zambia kuva muri Mutarama 2015 kugeza…

Abasirikare ba RDC babujijwe gushaka bataramaramo imyaka irindwi

Igisirikare cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo cyategetse abasirikare bashya kuguma ari…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda ana Algeria byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yasuye Abanyarwanda batanu biga ‘AI’ muri Algérie

3 Min Read
Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rugiye gufungura Ambasade muri Aligerie

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

AFC/M23 yanyuzwe n’ibiganiro yagiranye na Joseph Kabila

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?