Perezida wa Guinea-Conakry, Général Mamadi Doumbouya, uri mu ruzinduko mu Rwanda kuva ku wa Kane yakiranywe urugwiro n’Abanyaguinea baba mu Rwanda.
Mu butumwa Ambasade ya Guinea-Conakry yashyize ku rubuga rwa X, yavuze ko Général Mamadi Doumbouya, yakiranywe urugwiro n’Abanyaguinea batuye mu Rwanda ndetse ko byari ibihe by’amarangamutima n’ishema ku muryango w’aba Banyaguinea.
Général Mamadi Doumbouya, Perezida wa Guinea-Conakry yageze mu Rwanda kuva ku wa Kane tariki 01 Gicurasi 2025 mu ruzinduko rugamije rugamije gukomeza gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ibiro bya Perezida wa Guinea-Conakry byatangaje ko Général Doumbouya azanyura i Kigali mbere yo kwerekeza mu irahira rya Perezida mushya wa Gabon Brice Clotaire Oligui Nguema, kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Gicurasi 2025.
U Rwanda na Guinée bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi, ishoramari, serivisi, ubukerarugendo, ingufu ndetse n’ubucuruzi.
Général Doumbouya yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2024 ubwo yitabiraga umuhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame wari uherutse gutorerwa gukomeza kuyobora igihugu.