BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Mar 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Pepiniere yahaye amahirwe abana bifuza gukina umupira w’amaguru

Pepiniere yahaye amahirwe abana bifuza gukina umupira w’amaguru

admin
Last updated: August 10, 2022 12:23 am
admin
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’ikipe ya Pepiniere FC, bwasohoye itangazo ryibutsa abana bifuza gukora igeragezwa muri iyi kipe hagamijwe kubaha amahirwe yo gukuza impano zabo.

Itangazo ritumira abana mu igeragezwa

Ku wa Mbere tariki 8 Kanama, ikipe ya Pepiniere FC yabanje kwerekana abatoza bazayitoza banayifasha kuzamura impano z’abakiri bato mu Akarere ka Kamonyi.

Iri tsinda ry’abatoza riyobowe na Muhire Hassan, wungirijwe na Uwacu Jean Bosco na Kayihura Yussouf uzwi nka Tchami ndetse na Habumugisha Ismaël uzaba atoza abanyezamu, bose bazwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Umutoza mukuru [Muhire], azajya atoza abana bigiye hejuru, mu gihe abamwungirije bazajya batoza guhera ku myaka itanu kugeza kuri 17, abayirengeje bakajya muri Pepiniere FC izakina mu Cyiciro cya Kabiri.

Hassan yavuze ko ubwo yajyaga guhitamo abo bazakorana, yagendeye ku burambe bafite mu gutoza abana kandi bose basanzwe ari abatoza bazwi mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Nyuma yo gusinyisha aba batoza, ubuyobozi bw’iyi kipe buyobowe na Munyankumburwa Jean Marie Vianney, bwasohoye itangazo ritumira mu igeragezwa abana bari hagati y’imyaka 16 na 20. Iri geregezwa rizatangira ku wa Gatatu tariki 10 Kanama, rizarangire ku wa Gatatu wundi tariki 17 uku kwezi.

Abana babyifuza, bagomba kuba bageze ku kibuga Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo [06h] ari nabwo igeragezwa rizajya ritangira rikarangira Saa tatu z’amanywa [09h].

Nk’uko bigaragara muri iri tangazo, bimwe mu bigenewe abana bazatsinda igeragezwa, bazacumbikirwa bahabwe ibyo kurya n’ibyo kunywa, bahabwe ibikoresho byo gukinisha, bazishyurirwa amashuri banavuzwe ndetse bazanafashwe gukina nk’ababigize umwuga.

Abana bazashimwa ariko bataruzuza imyaka yo kwisinyira amasezerano [18], bazahagararirwa n’ababyeyi be mu masezerano.

Ikindi cyasobanuwe muri iri tangazo, ni uko umwana uzashimwa ariko asanzwe afite irerero abarizwamo, Pepiniere FC izasinyana amasezerano n’iryo rerero.

Pepiniere FC ishobora kuzahindurirwa izina hakazamo izina riranga Akarere ka Kamonyi
Muhire Hassan azwiho kuzafasha abana bafite impano zo gukina ruhago
Abatoza ba Pepiniere FC bizeweho kuzafasha abana bafite impano

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • mucyo sam bruno says:
    August 11, 2022 at 9:25 am

    abana batuka kure cyane dufite ikibazo cy isaah murakoze

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Igisasu cya Koreya ya Ruguru cyakangaranyije Koreya y’Epfo n’u Buyapani

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyakangaranyije u Buyapani na Koreya y’Epfo. Hari…

Jamaica: RDF ihasize ibikorwa byivugira KU mahanga

Mu gihe cy’amezi abiri ashize u Rwanda rwohereje abasirikare gutanga umusanzu wo…

Amafaranga u Rwanda rukoresha muri Cabo Delgado arenga inshuro 10 atangwa na EU- Yolande Makolo

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko inkunga ya miliyoni…

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

2 Min Read
Imikino

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

2 Min Read
Imikino

Tour du Rwanda2026: Umunya-Brazil ukiri muto yegukanye agace ka karindwi

3 Min Read
Imikino

Umubiligi Mathjis De Clercq yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2026

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?