Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yakiriwe na Papa Leo wa XIV ku biro bye i Vatican kuri uyu wa Gatandatu, mu ruzinduko rwa dipolomasi n’amahoro mu gihe icyo gihugu gikomeje kutavugwa rumwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Uru ruzinduko rwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Ugushyingo 2025, rubera mu Ngoro y’Apostolike i Vatican, aho abo bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byihariye ndetse banasangizanya impano mu rwego rwo gushimangira ubufatanye bwabo.
Uru ruzinduko rubaye nyuma y’uko Perezida Donald Trump yari aherutse gutangaza ko nta muyobozi n’umwe w’Umunyamerika uzitabira inama rusange ya G20 iteganijwe kuzabera mu mujyi wa Johannesburg kuva ku wa 22 Ugushyingo kugeza 23 uyu mwaka muri Afurika y’Epfo, icyemezo cyakomeje guterwaho impaka na benshi mu banyapolitike batandukanye ku isi.
Kugeza ubu amakuru ahari avuga ko Trump yafashe uwo mwanzuro utoroshye, avuga ko Afurika y’Epfo yahawe ubwo bubasha bwo kwakira iyo nama ya G20 isanzwe ihuza abanyapolitike ndetse n’abayobozi b’ibihugu bitandukanye ku isi nta bushobozi ifite bwo kuyakira ndetse anashinja Leta ya Afurika y’Epfo iyobowe na Ramaphosa kugirira nabi Abazungu batuye icyo gihugu.
Uku kutumvikana hagati ya Trump ndetse na Perezida wa Afurika y’Epfo Ramaphosa byanatumye Trump uyoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika afata umwanzuro wo kugabanya impunzi n’abimukira bava muri Afurika y’Epfo bajya muri Amerika.
Perezida Ramaphosa yamaganiye kure ibi birego, avuga ko ibyo Amerika ishinja igihugu cye ko ntaho bihuriye n’ukuri yewe ko nawe ubwe yabiganiriyeho na Trump ariko ntibyagira icyo bitanga ni mu gihe kandi abatuye Afurika y’Epfo bo bakomeje gutangaza ko nubwo bimeze bityo Abazungu batuye muri icyo gihugu aribo babayeho neza kurusha n’abenegihugu.
