Inzego z’ubuyobozi zo muri Pakistan zavuze ko imvura nyinshi yateje imyuzure n’inkangu imaze kwica abantu barenga 300.
Ni imvura yaguye ku wa 13 Kanama 2025, igwa mu gihe gito ariko ari nyinshi cyane, bituma iteza imyuzure n’inkangu.
Imibare igaragaza abantu 203 bo muri Pakistan bitabye Imana, mu gihe abandi 60 bo muri gace ka Kashmir nabo bapfuye, mu gihe abarenga 200 baburiwe irengero. Muri Nepal hapfuye 41, abandi barenga 100 baburirwa irengero.
Farhad Ali uba mu gace ka Pakistan kibasiwe n’iyi myuzure yavuze ko “Umuryango wanjye wose wahise usohoka hanze, nibwo twabonye ahantu hose huzuye ibyondo ndetse n’ibintu bimeze nk’amabuye biza bigwa ku nzu yacu, byari bimeze nk’aho Isi iri kurangira.”