BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Nov 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Oda Paccy ufatwa nk’umwamikazi wa Hip Hop yagarutse mu isura nshya-VIDEO

Oda Paccy ufatwa nk’umwamikazi wa Hip Hop yagarutse mu isura nshya-VIDEO

admin
Last updated: September 12, 2022 2:43 pm
admin
Share
SHARE

Umuraperikazi Oda Paccy wari warahagaritse umuziki akajya gukomeza amasomo ya Kaminuza, yongeye kuwusubukura ashyira hanze indirimbo yise “Imbere muri njye”.

Umuraperikazi Oda Paccy avuga ko yatewe intimba n’amarira y’imfubyi n’abapfakazi batagira kivugira

Ni indirimbo igaragaza igaruka ry’uyu mubyeyi ufatwa nka nimero ya mbere muri bake biyeguriye injyana ya Hip Hop.

Yari amaze igihe kinini atumvikana mu ndirimbo nshya gusa kuri uyu wa mbere tariki 12 Nzeri 2022 yashyize hanze indirimbo yashibutse mu miborogo y’imfubyi n’abapfakazi babuze kivugira.

Muri iyi ndirimbo agaragaza ko imbere muri we “Huzuye agahinda, intimba , amarira, ibikomere bitemba amaraso, Imiborogo y’impfubyi , abapfakazi babuze kivugira, Abashavuye buzuye inkovu batewe n’ishavu ry’igihe cyashize.”

Mu buryo bujimije yatunze urutoki bamwe mu baraperi bazibukiriye gutanga ubutumwa bw’ihumure bakayoboka indirimbo zo kwishimisha.

Ati “Ese muri mwe ninde , wahabaye ubwo amarira yatembaga, sinca imanza, oya gusa bamwe mwari mu binezeza imitima.”

Avuga ko aje komora imitima ya bamwe no gusana ibyangiritse ngo umucyo ugaruke mu mitima ya benshi.

Ati” Ya sura wereka abakubona ntibe ikinyuranyo cy’uwo uriwe, njye nzi uko imbere haryana.”

Oda Paccy yagaragaje ko nubwo Isi yakwambika icyasha nta gahora gahanze ndetse ko iherezo ry’ibibi ryegereje.

Nyuma y’uko muri 2013 yari yahagaritse amasomo ya Kaminuza, tariki 13 Kanama 2022, Oda Paccy yamuritse igitabo cye nyuma yo gusoza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza aho yigaga muri UTB.

“Imbere muri njye” mu buryo bw’amajwi yakozwe na X on The Beat inononsorwa na Bob Pro mu gihe amashusho yatunganyijwe na Bob Chris Raheem.

Reba indirimbo nshya ya Oda Paccy

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
4 Comments
  • bisangwa says:
    September 12, 2022 at 6:25 pm

    Ejo bundi yarangije Kaminuza.Ntabwo wakibuka ko ari wa ODA PACCY ujya yambara ubusa,agahisha ibice bye by’ibanga n’amakoma abikingaho !!!Wenda azahinduka amenye ko kwiyambika ubusa mu ruhame ari icyaha ndetse n’imana ibitubuza.Hinduka mukobwa ujye witwara neza ube umukobwa w’umutima kandi wiyubaha,wirinda gukora ibyo imana yaturemye itubuza.

    Reply
  • bisangwa says:
    September 12, 2022 at 6:25 pm

    Ejo bundi yarangije Kaminuza.Ntabwo wakibuka ko ari wa ODA PACCY ujya yambara ubusa,agahisha ibice bye by’ibanga n’amakoma abikingaho !!!Wenda azahinduka amenye ko kwiyambika ubusa mu ruhame ari icyaha ndetse n’imana ibitubuza.Hinduka mukobwa ujye witwara neza ube umukobwa w’umutima kandi wiyubaha,wirinda gukora ibyo imana yaturemye itubuza.

    Reply
  • bizimana reverien says:
    September 12, 2022 at 8:53 pm

    icyo nkundira abanyamuziki! muragenda ntimuvuge mwagaruka mukadusaba za support mujye mumenya agaciro kumufana ngwino ejobundi naho uziruka ugende utavuze ngaho za pro za empire nibindi twategereje tukabura irengero pacy waradutengushye genda uzicare basi ubiremo indirimbo yitwa ese nzapfa.

    Reply
  • bizimana reverien says:
    September 12, 2022 at 8:53 pm

    icyo nkundira abanyamuziki! muragenda ntimuvuge mwagaruka mukadusaba za support mujye mumenya agaciro kumufana ngwino ejobundi naho uziruka ugende utavuze ngaho za pro za empire nibindi twategereje tukabura irengero pacy waradutengushye genda uzicare basi ubiremo indirimbo yitwa ese nzapfa.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Imyidagaduro

Umusizi Saranda ari mu gahinda ko gupfusha mama we

1 Min Read
Imyidagaduro

Suède: Element agiye guhurira mu gitaramo na Kizz Daniel

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?