BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Oda Paccy na Alyn Sano bari mu bahembwe muri Karisimbi Awards – AMAFOTO

Oda Paccy na Alyn Sano bari mu bahembwe muri Karisimbi Awards – AMAFOTO

admin
Last updated: December 26, 2022 8:48 pm
admin
Share
SHARE

Karisimbi Events yatanze ibihembo ku bakora mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda bitwaye neza mu mwaka wa 2022, byegukanwa n’abarimo Rocky Kirabiranya, Oda Paccy na Alyn Sano.

Mu myambaro y’umweru bari barimbye, umunyamideli Ella yari aberewe

Ni ibirori byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Ukuboza 2022, aho benshi bambaye imyeru bari babukereye baje kwizihiza umunsi w’ivuka rya Yezu/Yesu, mu birori basusurukijwemo n’umuhanzi Afrique.

Ibi birori byari biyobowe na MC Nario uzwi cyane mu itangazamakuru ry’imyidagaduro nk’umushyushyarugamba n’umunyamakuru wakoreye ibitangazamakuru binyuranye nka Flash TV.

Ni mu gihe Deelax The DJ na DJ Alvin barimo bavanga imiziki, ndetse Kayigire Josue wamenyekanye nka Afrique na Uwizeyimana Hamissi [Malizuku] basusurukije abitabiriye itangwa ry’ibi bihembo.

Itangwa ry’ibihembo ryaje gusiga hagaragaye abahize abandi muri uyu mwaka wa 2022 uri kugana ku musozo, aho umunyamakuru w’imyidagaduro w’umwaka yabaye Iradukunda Moses wa RBA.

Umukinnyi wa filime w’umwaka aba Clarisse Umugeni, uyu akaba yaranditse filime zirimo ‘Umukobwa Samantha’ akaba umwe mu bayobozi ba filime y’uruhererekane ya Citymaid.

Itsinda ribyina Kinyarwanda ry’umwaka ryabaye Inkerabirori, umukobwa wagaragaye mu mashusho y’indirimbo wigaragaje kurusha abandi mu 2022 hahembwe Kundwa Agasaro Shadia uzwi nka Shaddy, uyu akaba yaragaragaye mu mashusho y’indirimbo “Umuana” ya Kevin Kade.

Umuririmbyi mwiza w’umugore wa Karaoke mwiza wahize abandi ni Ange Mutsu, ni mu gihe uw’umugabo yabaye Serge Dior.

Patrick Promoter yahembwe nk’uwamenyekanishije ibihangano w’umwaka, Djihad aba ariwe uhiga abandi mu bavuga rikijyana kuri YouTube.

Patrick Promoter amaze guhembwa

Uwateguye ibirori agahiga abandi mu 2022 yabaye Nickita & Djarila, umunyamakurukazi mwiza w’imyidagaduro mu 2022 hahembwe Kawera Jeannette ukorera The New Times.

Mc Brian ni we wegukanye igihembo cyo kuba umushyushyarugamba w’umwaka, umuhanzikazi w’umwaka mu 2022 igihembo cyegukanywe na Alyn Sano, naho umuraperi w’ibihe byose aba Oda Paccy.

Inzu yo kwidagaduriramo yahize izindi yabaye Shooters Lounge, umusobanuzi wa filime w’umwaka hahembwe Rocky Kirabiranya.

Umuhanzi Afrique ni we washyize akadomo kuri ibi birori, aho yaririmbye indirimbo zitandukanye zashimishije benshi zirimo Agatunda, Rompe, My Boo n’izindi ze zigezweho.

Mugenzi we Malizuku uri mu bahanzi bakizamuka we yaririmbye indirimbo ze ziganjemo izitaramenyekana mu mitwe y’abantu zirimo iyitwa ‘Feel’ aheruka gushyira hanze.

Ibi bihembo byatangiye gutangwa mu 2018 byitwa Made In Rwanda Awards, haje kongerwamo ibindi birimo Service Excellence Award, Consumers Choice Award, KIMFEST Awards & Fashion Show, Karisimbi Entertainment Award n’ibirori bihuza abafana n’ibyamamare byiswe Fans Hangout Party.

Karisimbi Ent Awards 2022 yari mu rwego rwo gushimira abari mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda no mu karere ruherereyemo, abashimirwa barimo abahanzi, abanyamakuru, aba Dj, abakora Karaoke n’abandi.

Ibihembo bya Karisimbi Award by’uyu mwaka wa 2022 byari bihatanyemo abarenga 316 bari mu byiciro 50, aho bahatanye mu matora yabereye kuri murandasi, ijwi rimwe ryari amafaranga 100 Frw, ni mu gihe amajwi 100 yari amafaranga 10,000 Frw.

Djihad yatwaye igihembo cy’uvuga rikijyana kuri YouTube
Alyn Sano yabaye umuhanzikazi w’umwaka
Malzuku ari mu bahanzi basusurukije abitabiriye ibi birori
Abitabiriye itangwa ry’ibihembo ntaho bahuriye n’icyaka
Nicki na Djarila nabo bahembwe
Shaddy yahize abandi mu kwitwara neza mu mashusho
Ibihembo bya Karisimbi Award byari byitabiriwe n’abambaye imyenda y’umweru

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • UWASE CHANIA says:
    December 27, 2022 at 10:16 am

    UWASE CHANIA NDUMVA NI SHIMIYE ABOBANA BARAKAZANEZA MUMURYANGO MUGARI

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwateguje ko buzasaba Uganda ibisobanuro…

Muri Kanama ab’i Kigali bazajya babona amazi mu minsi 2 aho kuba 5-WASAC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura, WASAC cyijeje abatuye mu Mujyi wa…

DRC : Kiliziya gatorika ntiyozeye ko amasezerano y’u Rwanda na Congo ko atazakemura ikibazo mu mizi

Umuyobozi mukuru w’Inama y’Abepisikopi muri Congo Kinshasa, Musenyeri Donatien Nshole avuga ko…

Perezida wa Botswana yahigiye guhura na Trump, akamwemeza

Perezida Gideon Duma Boko wa Botswana yahigiye guhura na Donald Trump uyobora…

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya

Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari n’umwe mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Imyidagaduro

Nicki Minaj yasabye Jay-Z kumwishyura arenga miliyoni 100

2 Min Read
Imyidagaduro

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yibarutse ubuheta

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?