BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, May 21, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Obasanjo wayoboye Nigeria yifuza ko muri DRC hajyaho guverinoma y’inzibacyuho

Obasanjo wayoboye Nigeria yifuza ko muri DRC hajyaho guverinoma y’inzibacyuho

sam
Last updated: May 5, 2025 11:57 am
sam
Share
SHARE

Olusegun Obasanjo wabaye perezida wa Nigeria , akaba n’umwe mubahuza mu kibazo cya Congo baherutse gushyirwaho n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) yifuza ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hajyaho Guverinoma y’inzibacyuho mu gihe ibiganiro by’amahoro byatangira.

Obasanjo aherutse guhura n’umujyanama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu by’ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, banoza umushinga uzafasha Abanye-Congo kugera ku mahoro arambye.

Ni umushinga uzahuza abanyapolitiki bo muri RDC, abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, abahagarariye za sosiyete sivile, kandi nibiba ngombwa abanyapolitiki bahunze RDC na bo bashobora kubyitabira.

Uyu mushinga ufite ishusho nk’uw’ibiganiro byahurije Abanye-Congo muri Sun City muri Afurika y’Epfo mu 2002, byahagaritse Intambara ya Kabiri ya Congo yari ihanganishije Leta ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo RCD na MLC.

Icyo gihe, Leta ya RDC n’imitwe byari bihanganye byemeranyije ko Joseph Kabila aguma ku butegetsi bw’inzibacyuho kugeza habaye amatora, abahagarariye imitwe yarwanyaga ubutegetsi binjizwa muri Guverinoma.

Nk’uko byasobanuwe n’ikinyamakuru Jeune Afrique, Obasanjo yagiye muri Afurika y’Epfo tariki ya 2 Gicurasi, ahura na Antipas Mbusa Nyamwisi wakoze inshingano zitandukanye muri Guverinoma ya RDC, ku butegetsi bwa Joseph Kabila n’ubwa Félix Tshisekedi.

Mbusa afatwa nk’umuntu w’ingenzi wagira uruhare mu gukemura aya makimbirane, kuko ntacyumvikana na Leta ya RDC. Imushinja gukorana n’ihuriro AFC/M23 ariko ishyaka rye RCD/K-ML ryanabayeho umutwe witwaje intwaro ryarabihakanye.

Obasanjo yakomereje urugendo i Harare muri Zimbabwe, ahura na Joseph Kabila wayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, nyuma agahunga ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi.

Nk’uko iki kinyamakuru cyabisobanuye, Kabila ushinjwa kuba mu buyobozi bwa AFC/M23 yagaragarije Obasanjo ko ashidikanya ku bushobozi bwa Tshisekedi mu gukemura aya makimbirane bitewe n’uko mu bihe byashize yagiye ahindura ibyo yemeye.

Kabila kandi yabwiye umuhuza w’Abanye-Congo ko usibye kutubahiriza amasezerano yagiranye n’abandi, Tshisekedi yaranzwe n’imiyoborere mibi no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Nyuma yo guhura na Kabila, Obasanjo yakomereje urugendo i Kinshasa mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira uwa 3 Gicurasi, aganira na Perezida Tshisekedi, kandi nk’uko yabigenje kuri Mbusa na Kabila, na we yamugejejeho uyu mushinga.

Ubutumwa bwa Obasanjo bwasabaga Tshisekedi gutangiza byihuse ibiganiro bihuza Abanye-Congo, nta gukererwa, kugira ngo ibisubizo ku makimbirane ari hagati y’ubutegetsi n’abaturage bikemuke.

Ntabwo aho ibi biganiro bizabera haremezwa, ariko hari gutekerezwa i Accra muri Ghana, Addis Abeba muri Ethiopia, muri Afurika y’Epfo cyangwa se muri Togo.

Obasanjo azabiyoborana n’abandi bahuza barimo Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, Sahle-Work Zewde wo muri Ethiopia, Catherine Samba Panza wa Repubulika ya Centrafrique na Kgalema Motlanthe wayoboye Afurika y’Epfo.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Amb. Uwihanganye yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Brunei

1 Min Read
Politike

RDC yashyizeho komisiyo idasanzwe ishinzwe gusuzuma icyemezo cyo gukuraho ubudahangarwa  Joseph Kabila .

1 Min Read
Politike

Minisitiri Kayikwamba yongeye gushinja u Rwanda guhungabanya umutekano wa DRC

3 Min Read
Politike

Algeria yirukanye abakozi 15 ba Ambasade y’u Bufaransa

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?