Umukecuru Nyiramandwa Rachel wakundaga cyane Perezida Kagame yitabye Imana ku myaka 110 nk’uko ubuyobozi bwabibwiye UMUSEKE.

Nyakwigendera Nyiramandwa Rachel yari atuye mu kagari ka Ngiryi mu Murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Hildebrand Niyomwungeri yabwiye UMUSEKE ko mukecuru Nyiramandwa Rachel yitabye Imana mu masaha ya saa saba z’igicuku
Yagize ati”Mukecuru Nyiramandwa yaramaze iminsi arwariye mu Bitaro bya Kaminuza ya Huye(CHUB) yitabye Imana azize uburwayi”
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko yari arwajwe n’umukobwa we nawe ugaragara nk’ukuze.
Nyakwigendera Nyiramandwa yagiye agaragara mu bihe bitandukanye ari kumwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yagiriraga uruzinduko muri aka karere ka Nyamagabe,.
Umukuru w’Igihugu kandi aheruka kugirira uruzinduko muri aka karere yamusuye mu rugo rwe baraganira. Perezida Kagame akaba yaramwubakiye inzu anamuha inka.
Mukecuru Nyiramandwa yapfakajwe na jenoside yakorewe abatutsi 1994 ari naho yaburiye bamwe mu bana be n’abandi bagize umuryango we.
Théogène NSHIMIYIMANA/UMUSEKE.RW i Nyamagabe
Ariko abaye yitabye imana mu ijuru,bene wabo aho kurira,bakoresha umunsi mukuru.Muzarebe iyo umuntu wacu agiye i Burayi cyangwa muli Amerika.Turishima cyane.Reba noneho aramutse agiye mu ijuru,yitabye Imana !!!Twakoresha umunsi mukuru ukomeye!! Ikinyoma cya Roho idapfa kandi itekereza,cyahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga imana abakristu dusenga.Muli bible,Umubwiriza igice cya 9 umurongo wa 5,havuga ko upfuye atongera kumva.Muli Yohana 6,umurongo wa 40,Yesu yavuze ko upfuye yaririndaga gukora ibyo imana itubuza,izamuzura ku munsi wa nyuma,ikamuha ubuzima bw’iteka.Uko niko kuli.Ibindi ni ibinyoma bibabaza Imana yaturemye.