Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abakozi 2 bakoraga mu Karere ka Nyaruguru, bakurikiranyweho kunyereza umutungo ndetse no gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri.
Abatawe Muri yombi barimo Ndungutse Leon, Umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Nyaruguru na Amahe Arthur ushinzwe imibereho myiza muri ako karere.
Aba bayobozi bakekwaho kunyereza amafaranga angana 3,308,000frw yari agenewe gukurikirana ibikorwa bya VUP mu Mirenge 12 y’Akarere ka Nyaruguru.
Abakekwa kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibeho mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB iraburira abayobozi bafite mu nshingano zabo gucunga umutungo wa rubanda bubahiza ibiteganywa n’amategeko kuko kunyuranya nabyo bigize ibikorwa bihanwa n’amategeko kandi ko idateze kudohoka ku nshingano zo gukurikirana abantu nk’abo.