BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Nyarugenge: Imvura yishe umumotari

Nyarugenge: Imvura yishe umumotari

admin
Last updated: November 17, 2022 10:25 am
admin
Share
SHARE

Imvura yaraye iguye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ugushyingo 2022, yatwaye ubuzima bw’ umumotari  nk’uko ubuyobozi bwabitangaje.

Imvura yaraye iguye yishe umumotari muri Nyarugenge

Ibi byabereye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

Amakuru UMUSEKE wahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisigara,Kalisa Jean Sauveur, yavuze ko iyi mvura yatwaye umugabo uri mu kigero cy’imyaka 38 usanzwe ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto.

Uyu muyobozi yavuze ko uyu mugabo yari yugamye ariko ikinyabiziga cye umuvu ukagitembana, nawe aza kuburiramo ubuzima.

Yagize ati “Ni umuntu umwe watakaje ubuzima.Ni umumotari wari wugamye ahantu,kuko imvura yari nyinshi cyane ,moto abonye igiye ahantu yari yayiparitse,agenda nkugiye kuyigarura,agiye ayikurikiye muri ya mazi ahita amufata aramutwara, nyuma yaho yaje kwitaba Imana.”

Gitifu Kalisa yavuze ko nta bindi bikorwaremezo byangijwe n’iyo mvura cyeretse imiferege yuzuye itaka ndetse n’imiyoboro y’amazi ikaziba.

Yasabye abantu bagituye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga kuhimuka.

Yagize ati “Umutekano w’umuntu ureba umuntu ku giti cye.Icyo tubasaba ni uko abantu batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo  mu kaga, gufata ingamba zo kuhimuka ndetse bakirinda ikintu cyose cyashyira ubuzima bwabo mu kaga.”

Usibye mu Murenge wa Kimisagara, andi makuru avuga ko mu Murenge wa Gatenga, AKagari ka Karambo,Umudugu wa Jyambere, imvura yatwaye ubuzima bw’umugabo wari usanzwe akora amagare(Umukanishi).

Umurambo w’uyu mumotari  wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

 

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • kagare says:
    November 17, 2022 at 11:19 am

    Inkuru ibabaje cyane.Abo yasize bihangane cyane.Ariko se koko yakurikiye moto,umuvu uramutwara “yitaba Imana”?? Abaye yitabye imana mu ijuru,bene wabo aho kurira,bakoresha umunsi mukuru.Muzarebe iyo umuntu wacu agiye i Burayi cyangwa muli Amerika.Turishima cyane.Reba noneho aramutse agiye mu ijuru,yitabye Imana !!!Twakoresha umunsi mukuru ukomeye!! Ikinyoma cya Roho idapfa kandi itekereza,cyahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga imana abakristu dusenga.Muli bible,Umubwiriza igice cya 9 umurongo wa 5,havuga ko upfuye atongera kumva.Muli Yohana 6,umurongo wa 40,Yesu yavuze ko upfuye yaririndaga gukora ibyo imana itubuza,izamuzura ku munsi wa nyuma,ikamuha ubuzima bw’iteka.Uko niko kuli.Ibindi ni ibinyoma bibabaza Imana yaturemye.

    Reply

Leave a Reply to kagare Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?