Kuri uyu wa 22 Nyakanga 2025, Polisi ifatanije n’abaturage yafashe umugore witwa Mukamana Thamar afite urumogi ibiro bibiri n’udupfunyika 184. Yari arubitse mu nzu atuyemo kugira ngo arugurishe abakiriya be.
Yafatiwe mu Karere la Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere, Akagali ka Mataba, Umudugudu wa Burema, saa tanu z’amanywa.
Byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, aho bahamagaye Polisi ikorera muri uyu Murenge bakayibwira ko uyu mugore acuruza urumogi. Abapolisi bihutiye kujya iwe murugo bahageze yanga gukingura nyuma aza kwemera arakingura basatse inzu basangamo urumogi n’umunzani akoresha apimira abakiriya be.
Mukamana n’urumogi rwe yajyanywe gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mageragere ngo akorerwe dosiye ashykirizwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB akurikiranwe n’amategeko.
Polisi y’ u Rwanda irashimira abaturage bamaze kumva neza uruhare rwabo mu guhashya abantu bakwirakwiza ibiyobyabwenge mu baturage, inashishikariza abatarabyumva guhindura imyumvire bakajya batanga amakuru igihe hari aho babonye ibiyobyabwenge.
Polisi kandi iraburira abantu bacyumva ko bazakora imishinga yo gucuruza ibiyobyabwenge ko bitazabahira kuko Polis ifatanyije n’abaturage hamwe n’izindi nzego yabahagurukiye kugira ngo bafatwe, bahanwe kandi ibihano birakomeye. Polisi iti “Nibashake ibindi bakora birahari.” Ikagira inama ababinywa ko babireka kuko “Nta kiza kirimo uretse gutakaza ubuzima.”
Iteka rya Minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.