BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > Nyarugenge: Polisi yafatiye mu mukwabu abatu 20 bakekwaho ubujura n’abakoresha ibiyobyabwenge 

Nyarugenge: Polisi yafatiye mu mukwabu abatu 20 bakekwaho ubujura n’abakoresha ibiyobyabwenge 

sam
Last updated: July 18, 2025 11:44 am
sam
Share
SHARE

Nyuma yaho abaturage bo mu Mirenge ya Gitega, Nyakabanda, Nyamirambo, Muhima na Mageragere mu Karere ka Nyarugenge bagaragarije ikibazo cy’abajura babiba mu ngo abandi bakabategera mu nzira bakabambura byatumye polisi ifata ingamba zo gukora umukwabu ita muri yombi abakekwaho ubujura no gukomeretsa.

Abaturage bagiye bagaragaza kenshi ikibazo cy’abanywa ibiyobyabwenge bagahungabanya umutekano n’ituze by’abaturage nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, abivuga.

Yahamije ko Polisi yo mu Karere ka Nyarugenge ifatanije n’izindi nzego z’umutekano, inzego z’ibanze ndetse n’abaturage, yakoze umukwabu wo gufata abakekwaho ubujura.

Avuga ko bafashwe guhera tariki ya 14 kugeza 16 Nyakanga 2025. Hafashwe 20 bakekwaho ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge mu Murenge wa Gitega mu tugari twa Akabeza na Gacyamu.

Hafashwe abakekwaho ubujura 4 mu Murenge wa Nyakabanda, 5 mu Murenge wa Nyamirambo, Murenge wa Mageragere mu Kagari ka Kankuba ahafashwe 4 bakekwaho kwiba 4 mubazi z’amashanyarazi bakanacukura inzu z’abaturage.

Polisi y’Umujyi wa Kigali ivuga ko hari abandi 4 bakekwaho ubujura bafatiwe mu Murenge wa Muhima mu Kagari ka Tetero.

CIP Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, agira ati: “Aba bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage kikaba ari ikimenyetso gikomeye cy’imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage hagamijwe ko buri wese agira uruhare mu kwicungira umutekano, atangira amakuru ku gihe.”

Polisi y’ u Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali yavuze ko itazihanganira umuntu wese uhungabanya umutekano n’umudendezo by’abaturage.

Yihanangirije kandi abantu bose bafite imyumvire yo kwiba no guhungabanya umutekano w’abaturage kubireka kuko batizihanganirwa.

Kugeza ubu abafashwe bafungiye kuri sitasiyo za Polisi zitandukanye zo mu Karere ka Nyarugenge, nk’uko Polisi y’Umujyi wa Kigali yabitangaje.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

RDC: Umudepite yatabarije impunzi z’ Abanyekongo ziri mu Burundi ko ubuzima bwazo buri mu kaga

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,…

Nyarugenge: Polisi yafatiye mu mukwabu abatu 20 bakekwaho ubujura n’abakoresha ibiyobyabwenge 

Nyuma yaho abaturage bo mu Mirenge ya Gitega, Nyakabanda, Nyamirambo, Muhima na…

Dosiye iregwamo umukozi wa NAEB yoherejwe mu Bushinjacyaha

Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafunze Habiyambere Maurice, umuyobozi ushinzwe ibikorwa…

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

Ambasaderi wa Uganda muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Alhajji Farid M.…

AFC/M23 ihaye gasopo u Burundi na Kinshasa bashaka kwisubiza ibice bambuwe

Ihuriro AFC/M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa DRCongo, ryabusabye guhagarika ibitero n’ibikorwa bya gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

AFC/M23 yashinjije ihuriro ry’ingabo za Kinshasa ubwicanyi ku baturage bane muri Kivu y’Amajyepfo

1 Min Read
Umutekano

Kigali: Abarenga 20 bafungiwe ubujura no kubangamira umutekano

1 Min Read
Umutekano

DRC: Imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na FARDC ishobora kubura vuba 

2 Min Read
Umutekano

AFC/M23 igiye gutanga ishusho y’ibiganiro imazemo iminsi n’ubutegetsi bwa Kinsasha i Doha

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?