Nyuma yaho abaturage bo mu Mirenge ya Gitega, Nyakabanda, Nyamirambo, Muhima na Mageragere mu Karere ka Nyarugenge bagaragarije ikibazo cy’abajura babiba mu ngo abandi bakabategera mu nzira bakabambura byatumye polisi ifata ingamba zo gukora umukwabu ita muri yombi abakekwaho ubujura no gukomeretsa.
Abaturage bagiye bagaragaza kenshi ikibazo cy’abanywa ibiyobyabwenge bagahungabanya umutekano n’ituze by’abaturage nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, abivuga.
Yahamije ko Polisi yo mu Karere ka Nyarugenge ifatanije n’izindi nzego z’umutekano, inzego z’ibanze ndetse n’abaturage, yakoze umukwabu wo gufata abakekwaho ubujura.
Avuga ko bafashwe guhera tariki ya 14 kugeza 16 Nyakanga 2025. Hafashwe 20 bakekwaho ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge mu Murenge wa Gitega mu tugari twa Akabeza na Gacyamu.
Hafashwe abakekwaho ubujura 4 mu Murenge wa Nyakabanda, 5 mu Murenge wa Nyamirambo, Murenge wa Mageragere mu Kagari ka Kankuba ahafashwe 4 bakekwaho kwiba 4 mubazi z’amashanyarazi bakanacukura inzu z’abaturage.
Polisi y’Umujyi wa Kigali ivuga ko hari abandi 4 bakekwaho ubujura bafatiwe mu Murenge wa Muhima mu Kagari ka Tetero.
CIP Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, agira ati: “Aba bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage kikaba ari ikimenyetso gikomeye cy’imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage hagamijwe ko buri wese agira uruhare mu kwicungira umutekano, atangira amakuru ku gihe.”
Polisi y’ u Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali yavuze ko itazihanganira umuntu wese uhungabanya umutekano n’umudendezo by’abaturage.
Yihanangirije kandi abantu bose bafite imyumvire yo kwiba no guhungabanya umutekano w’abaturage kubireka kuko batizihanganirwa.
Kugeza ubu abafashwe bafungiye kuri sitasiyo za Polisi zitandukanye zo mu Karere ka Nyarugenge, nk’uko Polisi y’Umujyi wa Kigali yabitangaje.