Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ku wa Kabiri tariki ya 3 Kamena, yaburijemo igikorwa cyo gukwirakwiza ikiyobyabwenge cy’urumogi rupima Kg 36, rwafatiwe mu Karere ka Nyarugenge rutwawe mu modoka n’abagabo babiri,
Bahise batabwa muri yombi mbere y’uko barushyikiriza abakiriya babo bakorera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.
Aba bagabo umwe ufite imyaka 53 n’undi w’imyaka 43 y’amavuko, bafatiwe mu mudugudu wa Nyarusange, akagari ka Nyamweru mu murenge wa Kanyinya, batwaye imifuka itatu (3) y’urumogi mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Verso ifite pulake RAF 800 I.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire, yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Abaturage batanze amakuru ko hari abagabo batwaye urumogi mu modoka yari irimo yerekeza mu Mujyi wa Kigali. Hagendewe kuri ayo makuru, abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bakoze igikorwa cyo kuyishakisha, iza gufatirwa mu murenge wa Kanyinya, bayisatse bayisangana urumogi rupima kg 36 rwari ruhishe mu ipine y’inyongera y’iyo modoka, bahita batabwa muri yombi.”
CIP Gahonzire yakomeje avuga ko bakimara gufatwa biyemereye ko basanzwe barucuruza, kandi ko bambukaga bakajya mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bakaruzana bagahura n’abamotari ku Gitikinyoni bakarubaha, nabo bakarujyana mu mujyi wa Kigali no mu Karere ka Kamonyi, aho barukwirakwizaga mu bakiriya babo.
Yaburiye abagishakira amaronko mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge ko bakwiye kubivamo bagakora imirimo yemewe n’amategeko kuko nta mahirwe bazabigiriramo, ahubwo bazakomeza gufatwa ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bagashyikirizwa ubutabera.
CIP Gahonzire yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye urwo rumogi rufatwa rutarakwirakwizwa, asaba n’abandi kujya batangira amakuru ku gihe ku bishora mu biyobyabwenge ndetse n’abakora ibindi byaha kugira ngo bikumirwe.
Abafashwe n’ibiyobyabwenge bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kanyinya, kugira ngo bakorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.
Iteka rya Minisitiri no. 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi, mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye.
Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.