BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jun 6, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > NYARUGENGE: Polisi yaburijemo ikwirakwizwa ry’urumogi rupima ibiro 36

NYARUGENGE: Polisi yaburijemo ikwirakwizwa ry’urumogi rupima ibiro 36

sam
Last updated: June 5, 2025 6:47 am
sam
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ku wa Kabiri tariki ya 3 Kamena, yaburijemo igikorwa cyo gukwirakwiza ikiyobyabwenge cy’urumogi rupima Kg 36, rwafatiwe mu Karere ka Nyarugenge rutwawe mu modoka n’abagabo babiri,

Bahise batabwa muri yombi mbere y’uko barushyikiriza abakiriya babo bakorera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

Aba bagabo umwe ufite imyaka 53 n’undi w’imyaka 43 y’amavuko, bafatiwe mu mudugudu wa Nyarusange, akagari ka Nyamweru mu murenge wa Kanyinya, batwaye imifuka itatu (3) y’urumogi mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Verso ifite pulake RAF 800 I.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire, yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Abaturage batanze amakuru ko hari abagabo batwaye urumogi mu modoka yari irimo yerekeza mu Mujyi wa Kigali. Hagendewe kuri ayo makuru, abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bakoze igikorwa cyo kuyishakisha, iza gufatirwa mu murenge wa Kanyinya, bayisatse bayisangana urumogi rupima kg 36 rwari ruhishe mu ipine y’inyongera y’iyo modoka, bahita batabwa muri yombi.”

CIP Gahonzire yakomeje avuga ko bakimara gufatwa biyemereye ko basanzwe barucuruza, kandi ko bambukaga bakajya mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bakaruzana bagahura n’abamotari ku Gitikinyoni bakarubaha, nabo bakarujyana mu mujyi wa Kigali no mu Karere ka Kamonyi, aho barukwirakwizaga mu bakiriya babo.

Yaburiye abagishakira amaronko mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge ko bakwiye kubivamo bagakora imirimo yemewe n’amategeko kuko nta mahirwe bazabigiriramo, ahubwo bazakomeza gufatwa ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bagashyikirizwa ubutabera.

CIP Gahonzire yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye urwo rumogi rufatwa rutarakwirakwizwa, asaba n’abandi kujya batangira amakuru ku gihe ku bishora mu biyobyabwenge ndetse n’abakora ibindi byaha kugira ngo bikumirwe.

Abafashwe n’ibiyobyabwenge bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kanyinya, kugira ngo bakorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Iteka rya Minisitiri no. 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi, mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Billy Joel yahishuye ko yagerageje kwiyahura inshuro ebyiri

Umuririmbyi w’Umunyamerika Billy Joel, wamamaye mu bihangano bikomeye byagiye bivugwa cyane ku…

U Burusiya bwagabye igitero cya drones i Kyiv gihitana bane

U Burusiya bwagabye igitero cy’indege zitagira abapilote (drones) hirya no hino muri…

Inzira zabyaye amahari hagati ya perezida Trump n’umuherwe Elon Musk

Hari intambara ikomeye hagati y'umuntu wa mbere utunze kurusha abandi kw'isi n'umunyaporitike…

Umuriro watse hagati y’u Burusiya n’u Bwongereza

Ambasaderi w’u Burusiya mu Bwongereza yashinje iki gihugu uruhare mu bitero bya…

Martin Fayulu yahuye na perezida Tshisekedi amusaba ibiganiro n’Abakongomani

Kuri uyu wa Kane tariki 5 Kamena , Martin Fayulu utavuga rumwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Ernest Rwamucyo yashyikirije Perezida Ruto impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri Kenya

1 Min Read
Mu Rwanda

Umunyarwanda yabaye Ambasaderi w’umwaka muri Canada

1 Min Read
Mu Rwanda

Rusizi: Umuturage yavumbuye gerenade aho yarimburaga imigano

1 Min Read
Mu Rwanda

MIFOTRA yatanze ikiruhuko cy’umunsi wa Eid al-Adha

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?