Polisi y’Umujyi wa Kigali yataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho kwiba umwe mu bitabiriye imurikagurisha ry’Abanyamisiri, Amuri Yusufu.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire, yatangaje ko bakekwaho kwiba ibirimo Imikufe, amasaha, amashanete, impeta, bifite agaciro ka miliyoni 15 Frw.
CIP Gahonzire yasobanuye ko abo batawe yombi bari bagiye muri iryo murikagurisha ku Cyumweru, rifunze imiryango bo ntibataha bararamo ari bwo bibye ibyo bicuruzwa by’Umunya-Misiri witwa Amuri Yusufu.
Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 12 Gicurasi 2025, ubwo Abapolisi barinda ahabera iryo murikagurisha bafunguraga babonye umwe muri abo batawe muri yombi asohotse mu ihema afite ibyo bicuruzwa agira ngo baze kwivanga n’abandi baje muri iryo murikagurisha babone uko babisohokana.
Bombi bahise batabwa muri yombi ndetse bamera ko ibyo bicuruzwa bari babyibye bahita bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge, mu gihe ibyari byibwe byasubijwe nyirabyo.
CIP Gahonzire yibukije abitabira iryo murikagurisha ko umutekano wabo urinzwe kandi batazihanganira abashaka gutwara utw’abandi.
Ati “Turihanangiriza abantu bose bafite ingeso yo kwiba kuyicikaho kuko inzego z’umutekano ziri mu maso kandi ko ntaho bazazicikira. Abaturage baributswa gutanga amakuru no kugana inzego z’umutekano bagatanga ibirego igihe bahuye n’ikibazo cy’ubujura.”
Mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo ya 166 havuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, n’imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 y’iryo tegeko iteganya ko ibyo bihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira.
Ibihano byikuba kabiri kandi iyo kwiba byakorewe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu n’inyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.