BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 15, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Nyarugenge: Basabwe kudahishira abayobozi banyunyuza imitsi y’abaturage

Nyarugenge: Basabwe kudahishira abayobozi banyunyuza imitsi y’abaturage

admin
Last updated: October 4, 2022 11:09 pm
admin
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rurasaba abayobozi mu nzego z’ibanze kwegera abaturage bakabaha ibyo bakagombye kubagenera nta kindi kiguzi, abaturage nabo basabwa kumenya uburenganzira bwabo bagaragaza abayobozi batubahiriza inshingano zabo bagamije ruswa.

Modeste Mbabazi, Umugenzuzi muri RIB yasabye abaturage kudahishira abayobozi babasiragiza

Ni ibyagarutsweho ku wa kabiri tariki ya 04 Ukwakira 2022, ubwo mu Murenge wa Mageragere Akarere ka Nyarugenge haberaga igikorwa cy’Ukwezi kwahariwe Serivisi za RIB mu baturage, gifite insanganyamatsiko igira iti “Guhabwa servisi inoze ni uburenganzira –Turwanye ruswa n’akarengane”.

Abaturage bahawe umwanya babaza ibibazo bafite ndetse abatabivugiye mu ruhame, bakajya mu biro byimukanwa Abagenzacyaha bakabafasha.

Mbabazi Modeste, Umugenzuzi mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha yashimangiye ko guhabwa serivisi ari uburenganzira bwa buri wese kandi bihesha isura nziza ubuyobozi bw’igihugu.

Yavuze ko abaturage badakwiriye guhishira abayobozi babaheza mu rungabangabo bagamije kubaka ruswa ngo babahe ibyo bemererwa n’amategeko.

Ati “Ntabwo ushobora kugira imibereho myiza hari undi ushaka kugukora mu mufuka ngo aguhe ibyo ufitiye uburenganzira, uwo muntu ubarerega akabaheza mu rungabangabo ntakubwire icyo akeneye ahubwo agategereza ko wowe wibwiriza kugira ngo ugire icyo umugenera, ni icyaha kandi gikurikiranwa n’Ubugenzacyaha.”

Yakomeje agira ati “Ni byiza ko mutanga amakuru aho ariho hose kugira ngo uriya muntu ugushakamo ruswa akurikiranwe cyangwa iyo ruswa ikumirwe hakiri kare.”

Mbabazi yasabye abaturage kunyurwa n’ibyemezo by’inkiko ndetse n’ibyafashweho umwanzuro n’Abunzi.

Ati “Imanza zirakenesha, ukomeza kwikurura mu manza ariko utanga umutungo wawe wiruka inyuma y’ibyo uzi ko utazabona kubera kwanga ibyemezo by’ubutabera.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yavuze ko gahunda zo gusobanurira abaturage serivisi za RIB zikomeza ubufatanye mu kurwanya itangwa rya serivisi mbi, ruswa n’akarengane.

Yavuze ko iyi gahunda ifite igisobanuro gikomeye ku iterambere ry’abaturage no gukemura ibibazo bafite, by’umwihariko ibafasha kumenya amategeko, ibihano, ibibujijwe n’ibyemewe.

Ati “Birakomeza kuzana ubumwe bw’abaturage n’inzego z’ubuyobozi hamwe no gukorera mu cyerekezo kimwe no kujyanamo muri gahunda zitandukanye za Leta.”

Bimwe mu bibazo ab’i Mageragere bagaragaje birimo iby’amakimbirane mu miryango, iby’imanza zabayemo akarengane, ibyubutaka n’ibibazo by’abadafite aho kuba.

Gahunda ya Serivisi za RIB mu baturage igiye kumara ibyumweru bitanu igezwa mu turere twose tw’Igihugu.

Abaturage bagaragaza ko mu gihe  iyi gahunda yajya iba kabiri mu mwaka, Umukuru w’Igihugu atakongera kugezwaho ibibazo byakagombye kuba byarakemuwe n’inzego z’ibanze.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yasabye abayobozi kwita ku bibazo by’abaturage ku gihe
Abaturage basabwe kudahishira abayobozi bigira Kamara bakabima serivisi bagamije ruswa
Abaturage bahawe umwanya batanga ibibazo bihabwa umurongo
Hagaragaye ko abaturage bakeneye kwegerwa na RIB kugira ngo basobanukirwe inshingano zayo
Abanyeshuri basabwe gutunga urutoki abitwaza ibishuko bagamije kubahohotera kuko baba bagmije kwica ejo heza h’igihugu
Abagenzacyaha bakiriye ibibazo by’abaturage kugira ngo bishakirwe umuti
Inzego zitandukanye zitabiriye iki gikorwa cyashimwe n’abaturage

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • Mika says:
    October 5, 2022 at 8:40 am

    Wap Rib urayihamagara irikukunyunyiza ingo ize gutabare ikakuniza wahanagara police ikakibwira ngo iyo ruswa bakwa wayibimye.wabura uko ugira ukayatanga.byambayeho.bibamwirere munyakuru

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwateye utwatsi ibirego by’u Burundi birushinja ibitero ku butaka bwabwo

Ambasaderi w’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yahakanye…

Gakenke: Yafatanywe ibiro 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga mu nzu

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku bufatanye na Polisi ikorera…

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports…

Gen (Rtd) Kabarebe yahererekanyije ububasha na Dr. Usta Kayitesi

Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga…

Finlande: Abana bari munsi y’imyaka 15 batwitse ’stade’ kubera gutsindwa kw’ikipe bafana

Ishami rya Polisi ya Finlande rikorera mu gace ka Valkeakoski, ryemeje ko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Urunturuntu no gucikamo ibice kw’ ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi 

3 Min Read
Ubutabera

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

2 Min Read
Ubutabera

Djihad akurikiranyweho ibyaha 9

1 Min Read
Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?