BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, May 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > Nyanza: Yabonye ‘grenade’ mu murima ayitahana murugo ayitiranya n’iteke

Nyanza: Yabonye ‘grenade’ mu murima ayitahana murugo ayitiranya n’iteke

sam
Last updated: March 31, 2025 10:43 am
sam
Share
SHARE

Habinshuti Euraste wo mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Nyagisozi, yabonye grenade mu murima ayitiranya n’iteke, abwirwa ko ari igisasu cyo mu bwoko bwa ‘grenade’ agitahanye iwe mu rugo.

Uyu mugabo w’imyaka 61 wo mu Kagari ka Rurangazi, Umudugudu wa Kigarama, yari mu murima ahinga ku wa 28 Werurwe 2025, abona grenade agira ngo ni iteke, aniyemeza kuyitahana mu rugo.

Ari mu nzira ataha, yahuye n’umugabo w’inkeragutabara amubwira ko icyo atahanye ari igisasu cyo mu bwoko bwa ‘grenade’, amusaba kukizibukira.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye IGIHE ko iyo grenade bakiyibona, inzego z’umutekano zahise zibimenyeshwa.

Ati “Yageze mu nzira, ahura n’umuntu w’inkeragutabara wahoze mu gisirikare, amubwira ko ari grenade, ahita ayishyira hasi, maze bahita batumenyesha, duhamagara abasirikare bajya kuyitegura.”

Meya Ntazinda yavuze ko iyo grenade bigaragara ko yari ishaje cyane, abihuza n’uko agace ka Nyagisozi kahoze mu gice cya ‘Zone Turquoise’ yari muri Perefegitura ya Gikongoro.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Museveni yasobanuye ubufasha Mobutu yahaye Habyarimana bwabyaye ingaruka z’umutekano muke w’akarere uyu munsi

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yagaragaje ko iyo Mobutu Sese Seko wayoboye…

Amerika yirukanye Abahinde barenga 1 000

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika…

Minisitiri w’ubutabera wa DRC Mutamba yambuwe ubudahangarwa kubera ruswa

Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yambuye ubudahangarwa Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba Tungunga,…

Abasirikare babiri b’u Rwanda baguye muri Repubulika ya Santrafurika 2024 bunamiwe

Abasirikare babiri b’u Rwanda baguye muri Repubulika ya Santrafurika bari mu bo…

DRC: Kabila yagiranye ibiganiro n’abanyamadini

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, ari…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

Amnesty International yashinjije AFC / M23 ibyaha by’intambara bikorerwa  abasivili mu burasirazuba bwa DRC

2 Min Read
Umutekano

Afurika y’Epfo yahakanye amakuru y’uko u Rwanda ruzambura abasirikare bayo intwaro bwite

1 Min Read
Umutekano

AFC/M23 yatabarije Abanyamurenge bakomeje gukorerwa jenoside

2 Min Read
Umutekano

DRC:  Umushahara w’abasirikare ba FARDC bari ku rugamba muri Kivu y’Amajyepfo waranyerejwe

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?