BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Nov 14, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > UPDATE: Ibitaro bya Nyanza byavuze ku muturage wapfiriye muri gare ategereje imodoka

UPDATE: Ibitaro bya Nyanza byavuze ku muturage wapfiriye muri gare ategereje imodoka

admin
Last updated: November 15, 2022 1:45 pm
admin
Share
SHARE

UPDATED: Nyuma y’inkuru UMUSEKE wakoze ivuga ku rupfu rwa Rusatsi Abel w’imyaka 56 waguye muri gare ku wa Mbere ategereje imodoka, amakuru ubuyobozi bwari bwatanze, yavugaga ko uyu muturage yari yagiye kwivuza mu Bitaro bya Nyanza.

Gusa, Umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza SP Dr.NKUNDIBIZA Samuel yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera atigeze agera ku bitaro bya Nyanza mbere y’uko apfa.

Ati “Twe baduhamagaye badutabaza ko hari umuntu uguye muri gare ya Nyanza, tugiye dusanga yari afite randez-vous ya CHUB kuko yari yarahawe transfer n’Ibitaro bya Kigeme byo mu karere ka Nyamagabe.”

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko nyakwigendera yakandagiwe (yanyukanyutswe) n’inka, imuvuna akaguru (ukuguru kwe kwariho sima), ndetse imukandagira no mu mbavu ubwo yari mu isoko rihereye mu murenge wa Nyagisozi.

Nibwo ngo yahise ajya  kwivuza ku Bitaro  bya Kigeme biri mu karere ka Nyamagabe, na byo bimwohereza (bimuha transfer) mu Bitaro bya CHUB biri mu karere ka Huye, ajya kwivurizayo.

Icyo gihe ngo baramufashije ariko bamusaba kujya agaruka ngo barebe uko uburwayi bwe bumeze.

Ku wa Mbere tariki 14 Ugushyingo, 2022, nibwo Rusatsi Abel yateze moto ava mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza, agiye mu murenge wa Busasamana gutega imodoka imwerekeza mu karere Huye, kuri CHUB, amaze gukatisha itike yicara ku ntebe ategereje imodoka, ahita yikubita hasi.

Abi aho babibonye barebye bagiye kumwegura basanga arapfuye.

Umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma

 

INKURU YABANJE: Umuturage wari mu mujyi rwa gati muri gare ya Nyanza iri mu murenge wa Busasamana yicaye ategereje imodoka apfira aho.

Iyi ni gare yo mu mujyi wa Nyanza, nyakwigendera yapfuye hashize akanya avuye mu biro bya Volcano Express

Rusatsi Abel w’imyaka 56 y’amavuko wo mu mudugudu wa Nyaruvumu, mu kagari ka Kabirizi  mu murenge wa Nyagisozi yapfiriye muri gare ubwo yari yicaye ategereje imodoka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera yari agiye kwa muganga i Huye, nyuma yo guhabwa transfer.

Ati “Yari agiye kwa muganga wenyine i Nyanza, maze abaganga bamwohereza (bamuha transfer) kujya kwivuriza i Huye, ajya gutega imodoka yicaye ategereje imodoka abari aho babona araguye, barebye basanga arapfuye.”

Amakuru UMUSEKE wamenye ni ngo uriya muturage abo mu muryango we bavuga ko yakandagiwe n’inka.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Nyanza, ngo bapime bamenye indwara yazize.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
21 Comments
  • Edwin says:
    November 15, 2022 at 3:42 am

    Barapima ikise kandi yarahavuye bamwohereje ihuye?

    Reply
  • lg says:
    November 15, 2022 at 6:18 am

    nuko abirabura bavurwa nyine uwamuhaye transfer yabonaga ko ubuzima bwe buli mukaga aho guhabwa Ambulance ngo imwihutane dore ko ntakindi zigenewe ati jya Huye nyamara kandi buriya aliwe urwaye gato kuli. nyakwigendera iminota ingahe yaba ageze i Buraya nuko nyine umuryango we ukomere

    Reply
  • Anonymous says:
    November 15, 2022 at 7:24 am

    Mbese ubwo koko ambirase zaba zimaze iki?uwo muntu yarenganye pe

    Reply
  • Theo says:
    November 15, 2022 at 8:05 am

    Nukuribyo umusaza yarenganyepe nkubwox kwabobaganga batanatekerejeko yabayaviriye imbere ngobamwohereze muburyo buri urgance icyakora mugaragaje urwego muriho komurimukaz kd karushya isabakoko! nubwo ntawabakurikirana kd banabakurikiranye mwanabiryozwa ark namwemwigaye rwose!

    Reply
  • kayitani says:
    November 15, 2022 at 8:34 am

    Simply amazing.imitangire ya service ni ikibazo gikomeye pe.ubu nk,uyu yarasuzumwe basanga icyo gukora ari ukumwohereza gutyo peeeee

    Reply
  • Bakina says:
    November 15, 2022 at 8:37 am

    Njye kubwanjye mbifitiye ububasha nakurikirana muganga wamuhaye transferi ntamuhe ambullanse

    Reply
  • Anonymous says:
    November 15, 2022 at 9:09 am

    Ambulance zimaze iki ko KAGAME Yazitanze kubwinshi amakosa ya baganga kbs

    Reply
  • Anonymous says:
    November 15, 2022 at 9:32 am

    Birababaje cyane kbsa.

    Reply
  • THEO says:
    November 15, 2022 at 10:44 am

    ARIKO MITUWELI DUTANGA KUKI ITITAYE KURI UWO MUSAZA?UWO MUGANGA ASUBIRE MU NYANDIKO KDI AKURIKIRANWE.

    Reply
    • Funny says:
      November 15, 2022 at 11:43 am

      Aho service zaho ntakigenda ibyo nibyo mwumvise ibitagsrara nibyo byinshi

      Reply
  • Umutoni says:
    November 15, 2022 at 1:59 pm

    Nyamara hari abaganga bakorana ibintu ubugome ,babakurikirane

    Reply
  • Yahaya says:
    November 15, 2022 at 3:16 pm

    Umuntu nadatanga mituer ngo nyosho nyosho umurwayi yakandagiwe ninka mumbavu mubifashe minenembwe ibicucu gusa.

    Reply
  • JMV says:
    November 15, 2022 at 5:06 pm

    GUS KAGME YARUMUYOBZ ARK ABAKOZ AFT NTAKIGEND

    Reply
  • Anonymous says:
    November 15, 2022 at 7:48 pm

    mwicecekere basigaye bahamagara ambulance bakakubwira ko yagiye ahandi sanabaka umurwayi wawe umutegere bakanga abaganga biyiminsi ntibagihanwa bitwaza Ngo bari murugaga Nirwo ruzababuranira

    Reply
  • Anonymous says:
    November 15, 2022 at 8:49 pm

    Ibitaro bya Nyanza ntakuntu byakumvikanisha Ayo makuru ngo yumvikane kko ntababagana ngo babahe service nziza nkuko bikwiye. Ubwose kigeme yabihamya ibyo bayivuzeho cg nyakwigendera yakwemezako yaje gutegera inyanza atabanje guca mubitaro?cyaneko bamwimye ambulance bakamuha agatike

    Reply
    • Anonymous says:
      November 15, 2022 at 8:55 pm

      Amakuru ni ayambere ahubwo ababigizemo uruhare nibajye ahagaragara bahanwe bumvishwe akamaro ka mutuelle dutanga bitugoye bajye baziha agaciro

      Reply
    • Anonymous says:
      November 16, 2022 at 2:05 pm

      Ariko babisobanuye ko atigeze agera mu bitaro ngo bange kumufasha,ikindi gahunda yaho yari agiye irazwi,icyo ibitaro bya Nyanza byakoze nicyo byagombaga gukora nk’abantu bari bahurujwe,malheureusement bagasanga yapfuye koko, ibyari bisigagaye byari ibya abayobozi bemeje ko umurambo ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro.

      Reply
  • lg says:
    November 16, 2022 at 6:56 am

    Abantu batangaza inkuru zitarizo aliko nabo bajye bahanwa batumye Abantu benshi twandika tugaya i bitaro nabaganga ba Nyanza kubwo kurangarana uyu muturage bituritse kuwanditse iyi nkuru avuga ko transfer yayihawe nibitaro bya Nyanza ubuyobozi bwi bitaro bubabarire abanditse twese tubunenga kubera umuntu wanditse amakuru atariyo cyangwa igitangazamakuru cyabikoze kandi arakoze umuyobozi gutanga umucyo kubyabaye kuli uwo muturage abantu bajye bandika inkuru zibyo bazi neza

    Reply
  • Olivier says:
    November 16, 2022 at 9:59 am

    Ikibazo si inkuru Kuko urebye inkuru ntiyavuye mu birere yari ifite source yaho ibyatangajwe byavuye

    Reply
  • Bantôny says:
    November 16, 2022 at 11:34 am

    basi akaje karemerwa harwa upfa apfiriye mumwami

    Reply
  • Freddy says:
    November 16, 2022 at 2:06 pm

    Ariko babisobanuye ko atigeze agera mu bitaro ngo bange kumufasha,ikindi gahunda yaho yari agiye irazwi,icyo ibitaro bya Nyanza byakoze nicyo byagombaga gukora nk’abantu bari bahurujwe,malheureusement bagasanga yapfuye koko, ibyari bisigagaye byari ibya abayobozi bemeje ko umurambo ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?