BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Nyanza: Umusaza w’imyaka 88 birakekwa ko yiyahuye

Nyanza: Umusaza w’imyaka 88 birakekwa ko yiyahuye

admin
Last updated: November 18, 2022 8:13 pm
admin
Share
SHARE

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa  18 Ugushyingo 2022, mu murenge wa Kigoma mu kagari ka Mulinja, mu mudugudu wa Sabununga hamenyekanye amakuru ko hari umusaza wasanzwe amanitse mu bwiherero yapfuye.

Mu mutuku ni mu Karere ka Nyanza

Nyakwigendera yitwa KAGENZA Elisaphan afite imyaka 88 y’amavuko bikekwa ko yiyahuye akoresheje igitenge yimanika mu bwiherero.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigoma Mukantaganzwa Brigitte yabwiye UMUSEKE ko amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera yamenyekanishijwe n’umugore we(nawe n’umukecuru)

Ati”Umusaza yasohotse ameze nkugiye mu bwiherero umukecuru we abonye atinze ajya kureba asanga yimanitse mu gisenge cy’ubwiherero yapfuye”

UMUSEKE wamenye amakuru ko umugore we yitabaje abahingaga munsi y’urugo  bamukura muri uwo mugozi yamaze kwitaba Imana.

Bashyize  umurambo mu nzu, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) bahageze banzura ko nyakwigendera agomba gushyingurwa binagendanye ko ntawagize agira uruhare muri urwo rupfu.

Amakuru atangwa n’umugore wa nyakwigendera nuko no mu kwezi kwa gatatu yagerageje kwiyahura akoresheje ikiziriko ariko umugore aramutesha, aravuga ko ngo yabiterwaga n’uburwayi yari afite bw’indwara zitandukanye ngo akagira ububabare bwinshi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayitesi Nadine yasabye abaturage kwirinda kwiyambura ubuzima ko n’ubwo umuntu yagira ibibazo ashobora kwegera ubuyobozi bukamuha ubufasha burimo ni ubujyanama.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?