
Iminsi ibiri irashize Kayumba Charles atawe muri yombi akekwaho gukubita Ndindabahizi Eric w’imyaka 22 y’amavuko bikamuviramo urupfu.
Mu kiganiro cy’ihariye umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yahaye UMUSEKE yavuze ko RIB yatangiye iperereza.
Ati “Abantu babiri bamaze gutabwa muri yombi, hari n’abandi bagishakishwa RIB ikomeje iperereza.”
Nyakwigendera usize umugore n’abana babiri, yakomokaga mu kagari ka Cyeru mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza, bivugwa ko bamuvanye mu kagari ka Mututu bamujyana aho avuka atarashiramo umwuka akaba yaraguye ku ivuko.
Abamaze gutabwa muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kibirizi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwibutsa abayobozi kwirinda ibintu byose bishobora guhungabanya ubuzima bw’abaturage, kuko ari na bo baba bashinzwe kubareberera no kubashakira ubuzima bwiza.
