Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamaze gufata abantu 17 mu bakekwaho ko ari bo baherutse gutera kompanyi icukura amabuye y’agaciro mu murenge wa Nyagisozi bagakomeretsa abakozi 8 bakangiza, bakaniba ibintu bitandukanye.
Abatawe muri yombi ni abo mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Nyagisozi mu kagari ka Kabirizi, mu midugudu ya Muhaga na Gihimbi.
Mu ijoro ryo ku wa 08 Gicurasi 2025 rishyira ku wa 09 Gicurasi 2025 nibwo inzego z’ibanze, Polisi na DASSO bagendeye ku makuru bari bafite bafashe bariya bantu.
Mu ijoro ryo ku wa 06 Gicurasi 2025 nibwo ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cya kompanyi yitwa ALMAHA kiri mu Kagari ka Gahunga, mudugudu wa Gatare bakomeretsa cyatewe n’abantu batahise bamenyekana bagakomeretsa abantu 8, biba amafaranga ndetse bangiza ibikoresho, ndetse banibye amabuye y’agaciro .
Aba 17 bafashwe kandi banakekwaho kugira uruhare mu gucukura bakanagurisha amabuye y’agaciro mu buryo butemewe ndetse bakanakomeretsa abaturage.
Abafashwe umukuru muri bo ari mu kigero cy’imyaka 58 naho umuto afite imyaka 16. Nk’uko Umuseke ubitangaza.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel HABIYAREMYE yemeje aya makuru y’ifatwa ry’aba bantu agira
ati “Bariya bantu banakekwaho gucukura no kugurisha amabuye y’agaciro bidakurikije amategeko, aho banafatanywe moto ebyiri bakoresha mu kuyatwara.”
Izo moto zifungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi iperereza rikaba rikomeje. Abafashwe bo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza.
Polisi iburira umuntu wese watekereza nabi yijandika mu gukora ibyaha kubireka, agakora imirimo yemewe kuko uzabigerageza bitazamugwa amahoro.