BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > Nyanza: Nyuma yo kumara imyaka 23 yihishe mu mwobo, yakatiwe igifungo cy’imyaka 15

Nyanza: Nyuma yo kumara imyaka 23 yihishe mu mwobo, yakatiwe igifungo cy’imyaka 15

admin
Last updated: January 6, 2026 2:51 pm
admin
Share
SHARE

Emmanuel Ntarindwa yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyemezo cyafashwe hashingiwe ku kwiyemerera kwe no ku bimenyetso byagaragajwe n’ubushinjacyaha.

Ntarindwa w’imyaka 52 y’amavuko yafashwe ku wa 16 Gicurasi 2024, nyuma y’imyaka 23 yari amaze yihishe mu mwobo wacukuwe mu nzu iri mu Kagari ka Kavumu, Umurenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko uyu mugabo yari yarahunze igihugu ajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, akaza kugaruka mu Rwanda mu mwaka wa 2001, kuva icyo gihe nibwo ngo yatangiye kwihisha abifashijwemo n’umugore witwa Eugénie Mukamana, bahoze ari abaturanyi nyuma bakaza kubyarana umwana.

Abo bombi baje gucukura umwobo mu nzu yabo, ari ho Ntarindwa yamaze imyaka igera kuri 23 yihishe adasohoka, akaba ari ho yaboneraga buri kimwe kugeza ubwo we atari azi uko hanze y’umwobo hameze.

Muri 2024 ubwo uyu mugabo yatabwaga muri yombi, Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, rwemeje ko yasanganywe irangamuntu igaragaza amoko yatangwaga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, icyo gihe yavuze ko ifatwa rye ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ku bufatanye n’inzego z’umutekano birangira atawe muri yombi.

Ubwo yari imbere y’ubugenzacyaha n’inkiko, kuri uyu wa 5 Mutarama 2026, Emmanuel Ntarindwa yemeye icyaha cya Jenoside, avuga ko yagize uruhare mu kwica Abatutsi benshi, na we atazi umubare wabo mu cyahoze ari Komini Kigoma na Nyabisindu, ubu ni mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uwo mugabo yagize uruhare mu gushyiraho bariyeri zikomeye zatangiraga Abatutsi ndetse akaba yari no mu matsinda yishe Abatutsi benshi, ibintu byatumye asabirwa igifungo cya burundu hashingiwe ku buremere bw’ibyaha aregwa.

Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwashingiye ku kuba uwo mugabo yemeye icyaha, akabigaragariza kwicuza ndetse akanabisabira imbabazi, bituma agabanyirizwa igihano birangira akatiwe igifungo cy’imyaka 15, hakurikijwe amategeko.

Kugeza ubu Emmanuel Ntarindwa afungiye mu Igororero rya Huye, aho azarangiriza igihano yakatiwe n’inkiko.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

RCS yashyizeho umutwe w’abakomando kabuhariwe mu guhosha imyigaragambyo

4 Min Read
Ubutabera

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

2 Min Read
Ubutabera

Urukiko rwemeje ko Djihad n’abo bareganwa bakomeza gufungwa

1 Min Read
Ubutabera

Rulindo: Yafashwe iwe yarahagize indiri y’ubucuruzi bw’urumogi

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?