BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 23, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Nyanza: Ishuri rya KAVUMU TSS ryatangiye kwakira abanyeshuri bashya

Nyanza: Ishuri rya KAVUMU TSS ryatangiye kwakira abanyeshuri bashya

admin
Last updated: January 4, 2023 5:06 pm
admin
Share
SHARE

Ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro KAVUMU TSS riherereye mu mudugudu wa Kavumu mu kagari ka Gahondo, mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza rizwi mu kwigisha  gutwara imodoka no kuzikora ryatangiye kwakira abanyeshuri bashya.

Ishuri rifite imodoka zo kwigiraho category B

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2023 nibwo ubuyobozi bw’ishuri rya KAVUMU TSS ryatangiye kwakira abanyeshuri bashya bifuza kwiga muri ishuri ryigisha gutwara imodoka no kuzikora.

Ubusanzwe iri shuri ryakira abahungu n’abakobwa, abanyeshuri bakirwa ni abashaka kwiga no gutwara imodoka urwego (Category B,C,E na F), aho abo banyeshuri bigishwa gutwara kinyamwuga.

Ririya shuri ubusanzwe rinigisha ubukanishi rusange, ikoranabuhanga, kugorora no gutera imodoka amarangi, amashanyarazi y’imodoka no gukora amazi.

Umuyobozi w’ishuri rya KAVUMU TSS Engineer Eugene RUZINDANA avuga ko abanyeshuri bakira icya mbere babatoza ari ikinyabupfura.

Yagize ati “Abanyeshuri baza ku ishuri baze bafite ingamba kandi banafite ikinyabupfura kuko umuntu ashobora kuza kwiga adafite imbaraga mu kwiga, ariko afite ubushake n’ikinyabupfura nyuma y’igihe wajya kureba ugasanga wa wundi utagira imyitwarire myiza bitewe no kutabigira yasubiye inyuma, ariko wa wundi wumvaga anafite ikinyabupfura yateye imbere muri byose.”

Umuyobozi w’ishuri avuga ko umunyeshuri akwiye kuba afite ikinyabupfura

Bamwe mu banyeshuri bakiriwe baganiriye na UMUSEKE baturutse mu bice bitandukanye, bavuze ko kuza kwiga muri iri shuri byatewe n’amakuru bahawe y’abahize mbere kandi babitewe n’uko Kompanyi (company) nyinshi zitwara ibicuruzwa biva hirya no hino mu gihugu, harimo abakuye impushya n’impamyabumenyi (Certificate) zo gutwara ibinyabiziga muri KAVUMU TSS.

Nzamurambaho Elyseé waturutse mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi yagize ati “Aho nturuka naho hari amashuri yigisha imodoka, ariko abize hano bambwiye ko iri shuri ryigisha kandi neza binagendanye n’uko n’ibikoresho nanjye ubwanjye nabyiboneye birahari.”

Uwinema Olive waje kwiga imodoka mu rwego(Category) B avuga ko yaje kwiga muri iri shuri kuko ntahandi ryigisha nkaryo gutwara  imodoka, yemeza ko yashatse kuza kuryigamo cyera ariko igihe kigeze abicyesheje  umuterankunga wa MINIBUMWE.

Ishuri rifite imodoka abanyeshuri bigiraho

Ntamahungiro Straton umwarimu wigisha  muri iri shuri ibijyanye n’ubukanisha bw’imodoka haba mu mashuri yisumbuye no gutwara imodoka mu rwego(Category) B,C,E na F avuga ko abanyeshuri bigisha bibanda cyane kumenya ikinyabiziga umuntu aboneye uruhushya rwo kugitwara uko gikora.

Ati “Byaje kugaragara ko abashoferi muri rusange batwara imodoka batita ku uko ikinyabiziga gikoze kandi kugira ngo ikinyabiziga gikore neza kinamare igihe, kigomba kwitabwaho n’abafosheri ubwabo tubabwira ko bagomba kuba abashoferi b’umwuga tukanabibigisha.”

Ishuri rya KAVUMU TSS ryatangiye gukora mu mwaka w’1997, ubu ryakira abanyeshuri biga igihe gito gutwara imodoka no kuzikora, n’abandi biga mu mashuri yisumbuye.

Ubuyobozi bwa ririya shuri  bushimira Leta yongereye agaciro amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro mu burezi agashyirwa  mu kigo cya  Rwanda TVET Board kuko mbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yari asuzuguritse.

Ishuri rya KAVUMU TSS ryatangiye kwakira abanyeshuri bashya bifuza kuryigamo

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
4 Comments
  • Jean Baptiste says:
    January 4, 2023 at 11:25 pm

    Mwaduhaye adresse yabo tukababaza ibisabwa

    Reply
  • Theo says:
    January 5, 2023 at 6:31 am

    Nanjyentyo muvandi mugiye muduha adress umuntu yabarizaho ibindibisobanuro byadufasha murakoze. Njye 4ne numb ni0783980526

    Reply
  • Rukundo says:
    January 5, 2023 at 8:33 am

    Ku bindi bisobanuro mwabaza ubuyobozi kuri 0788589349/0786701654

    Reply
  • ndungutse says:
    January 5, 2023 at 7:59 pm

    Bazadufashije bagafungura ishami muri Kigali,bikatworohera kuryigamo,ko abenshi tubyifuza,ariko nanone kubona umwanya wokujya inyanza,noguhiga ubuzima kubifatanya biragora,ariko ritwegereye byadufasha kwigamo,mudukorere ubuvugizi p

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Meteo Rwanda yasobanuye icyateye imvura n’ubukonje muri iyi mpeshyi

Meteo Rwanda yatangaje ko imvura yaguye mu mpeshyi Kandi bidasanzwe, yatewe n’itsinda…

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

Ubwegure butunguranye bwa Visi-Perezida w’u Buhinde wari unayoboye Inteko Ishinga Amategeko umutwe…

Nyarugenge: Umugore yaguwe gitumo na Polisi afite ibiro bibiri by’urumogi

Kuri uyu wa  22 Nyakanga 2025, Polisi ifatanije n’abaturage yafashe umugore witwa…

Umugore yakanze imyanya y’ibanga y’umugabo we kugeza ivuyemo amaraso

Umugore w’imyaka 57 wo mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza,…

U Rwanda rugiye gushyira amarerero mu bigo bya Polisi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangaje ko hagiye gushyirwaho…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?