BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Nov 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Nyanza FC yabonye umuterankunga uzayambika

Nyanza FC yabonye umuterankunga uzayambika

admin
Last updated: November 3, 2022 12:06 pm
admin
Share
SHARE

Ikipe yo mu kiciro cya kabiri ya Nyanza FC yabonye umuterankunga uzajya uyambika imyenda, inkweto n’amasogisi.

Impande zombi zumvikanye amaserano y’umwaka umwe ushobora kongerwa

Ni amasezerano y’imikoranire hagati ya Nyanza FC na Kavumu TSS.

Kavumu yemereye Nyanza FC ko izajya iyiha imyenda, inkweto zo gukinana n’amasogisi uretse ibyo kandi  yiyemeje no kujya yigisha abakinnyi ba  Nyanza FC amategeko y’umuhanda no gutwara imodoka.

Eng.Eugene Ruzindana uyobora Kavumu, akavuga ko no mu byo bashaka kugarura harimo ibya cyera.

Ati “Cyera abakinnyi ntibahembwaga, umuntu yaba ari nk’umupolisi, akaza agakina neza agakora imyitozo avuye ku kazi ni uwo muco dushaka kugarura, tutavanyeho uwo guhembwa ariko hamaze kuboneka ayo bahemba.”

Eng.Ruzindana akomeza avuga bari gukuza siporo, ngo umuntu ushobora kumushakira umwuga ukamutanga kandi akanakinira ikipe

Ati “Twabijeje ko tuzajya tubafatira abantu batatu cyangwa bane mu mezi abiri biga nk’imodoka ariko babikwiye kuko hari ibisabwa kugirango wige imodoka.”

Perezida wa Nyanza FC Musoni Kamili ashingiye ko hari  abantu bikorera bataramenya akamaro ko kwamamaza  agira icyo abasaba

Ati “Abantu bikorera ntibaramenya inyungu zo kwamamaza turasaba abantu bikorera batugane tubamamarize.”

Aya masezerano azamara umwaka umwe Ushobora kongerwa.

Nyanza FC iri mu itsinda rya kabiri iri kumwe na Magaju, Gicumbi, Alpha, the Winners, Intare, Gasabo, Heroes na Esperance Mu mikino y’icyiro cya kabiri. Nta gihindutse  champion izatangira  mu Cyumweru gitaha.

Nyanza FC yatakaje abakinnyi 8 babanzagamo bajya mu yandi makipe, gusa ubuyobozi buvuga ko bwongeyemo imbaraga zirimo n’izo kugura abanyamahanga.

Imyambaro Nyanza FC yahawe yigezwe na captain wayo
Mu bakinnyi ba Nyanza FC harimo abanyamahanga

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Didi says:
    November 3, 2022 at 3:58 pm

    Nyanza FC nzi yambaraga Uburu n’Umweru, ubwo mwatangiye kuzana Imihondo byabajabutse nka ya Kipe y’Umujyi wa Kigali

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Imikino

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

2 Min Read
Imikino

Itsinzi ya APR Fc yongeye kuyunga n’abakunzi bayo 

1 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?