BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Nov 12, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Nyanza: DASSO arafunzwe, akekwaho gutuma umuturage avunika akaguru

Nyanza: DASSO arafunzwe, akekwaho gutuma umuturage avunika akaguru

admin
Last updated: October 31, 2022 12:57 pm
admin
Share
SHARE

Umukozi w’urwego rushinzwe kunganira akarere mu gucunga umutekano (DASSO) amaze icyumweru kirenzeho iminsi micye afunzwe, akekwaho uruhare mu gutuma umuturage avunika akaguru.

Uyu muturage avuga ko ibyabaye kuri DASSO ari impanuka ndetse ko yiteguye kumuha imbabazi

Umusore witwa Gasigwa Venuste w’imyaka 29 arwariye mu bitaro bya Gatagara  biherereye mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza, ubusanzwe atuye mu mudugudu wa Nyarurama mu kagari ka Ruvuzo mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza.

Yabwiye UMUSEKE ko yagiye kurangura inzoga yitwa urwarwa rw’ibitoki ari kugaruka abona DASSO zaje gukora umukwabu wo gushaka inzoga z’inkorano kwa sebuja (asanzwe anotsa inyama mu kabari ke), we ahita yiruka yikoreye ijerekani, DASSO na yo imwirukaho.

Ati “Nabonye ubuyobozi nsubira inyuma, maze bantunga urutoki, DASSO Emmanuel (Ntakiyimana) aranyirukankana nikoreye ijerekani, ngira ubwo nzishyira hasi arakomeza aranyirukankana, tugera ku mukingo turasimbuka ahita angwa hejuru mpita mvunika.”

Gasigwa Venuste akomeza avuga ko bahise bamujyana kwa muganga ku kigo nderabuzima, ariko ubu ari mu bitaro bya Gatagara arwajwe na mukuru we, ntabasha guhina akaguru, afiteho igisima, kugira ngo agira aho ajya bisaba kumuterura bagatereka ku kagare maze bakamusunika, ukuguru kwe kwarabazwe

Ati “Inzoga nari mfite ntizamenetse, ikosa yakoze ni ugukomeza akanyirukankana.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Erasme Ntazinda yabwiye UMUSEKE ko DASSO Emmanuel Ntakiyimana yatawe muri yombi.

Ati “DASSO yatawe muri yombi, RIB iri gukora iperereza.”

Umunyamakuru wa UMUSEKE yabajije Gasigwa magingo aya igihe akirwariye mu bitaro imibereho ye uko yifashe, asubiza ko bamwemereye kumuvuza ngo akire kandi banamutangiye mituweli kuko ntayo yagiraga.

Ati “Byose nibo babinkoreye, ngeze aha kubera bo kandi ibyabaye byari impanuka n’imbabazi mbonye uko najya kuzimusabira najyayo.”

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
5 Comments
  • Bakaja says:
    October 31, 2022 at 6:45 pm

    Rwose azamubabarire nibyamugwiririye

    Reply
  • Hafashimana Frederick says:
    October 31, 2022 at 7:48 pm

    nubwo yakoze ikoze iko akamwirukaho akwiye imbabazi ark DASSO zikwiye amahugurwa yuko babana n’abaturage

    Reply
    • Hafashimana Frederick says:
      October 31, 2022 at 7:52 pm

      nubwo yakoze ikosa iko akamwirukaho akwiye imbabazi ark DASSO zikwiye amahugurwa yuko babana n’abaturage

      Reply
  • Hafashimana Frederick says:
    October 31, 2022 at 7:53 pm

    nubwo yakoze ikosa iko akamwirukaho akwiye imbabazi ark DASSO zikwiye amahugurwa yuko babana n’abaturage

    Reply
  • Rukundo says:
    November 1, 2022 at 2:45 am

    Inzego bireba zifungure DASSO zimutegeke kuvuza uriya muturage kugeza yorohewe

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imirwano yasakiranyike M23 na FARDC n’abo bafatanyije muri Masisi yafatiwemo uduce

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Ugushyingo 2025, imirwano ikaze yadutse…

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa…

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Angola,…

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

Ikipe ya Rayon Sports yashyizwe ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi muri…

Perezida Kagame yageze muri Guinée-Conakry

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yageze muri Guinea-…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
Politike

Gen Muhoozi yifurije Perezida Kagame isabukuru nziza

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?