BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jan 23, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Nyanza: Amadini n’amatorero byasabwe gufasha abayoboke kugira imibereho myiza

Nyanza: Amadini n’amatorero byasabwe gufasha abayoboke kugira imibereho myiza

admin
Last updated: September 26, 2022 12:38 am
admin
Share
SHARE

Abahagarariye amadini n’amatorero bo mu karere ka Nyanza basabwe gufasha abakristo babo kugira imibereho myiza bahereye ku bakiristo bashinzwe

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwasabye abakristo kubafasha gutera imbere

Mu gusoza umwiherero abahagarariye amadini n’amatorero bamazemo iminsi ibiri byatewe inkunga n’umushinga AEE bafatanyije n’akarere ka Nyanza, hagamijwe kureba ko inshingano basigiwe n’umukiza wabo Yesu Kristo bagendeye ku magambo, ko bakwiriye guhinduka kugira ngo babone uko bahindura abandi.

Muremangingo Irene umukozi wa AEE avuga ko baganiriye kugira ngo barusheho kunoza umurimo w’Imana no gufasha abantu banareba ibyo bakwiye kongeramo imbaraga.

Ati “Bimwe twasanze dukwiye kongeramo imbaraga ni ibijyanye n’ubuzima bw’abakristo babo mu buryo bw’umwuka n’imibereho.”

Pasitori Hatangimana Obed wo mu itorero ry’Abadventiste b’umunsi wa karindwi waturutse mu murenge wa Nyagisozi wanitabiriye uyu mwiherero, avuga ko  nk’abavugabutumwa kugira ngo ibijyanye n’ubukristo bishimangirwe ari uko n’ubuzima bwa muntu buba ari ubuzima bumeze neza impande zose.

Ati “Ku bijyanye n’ubuzima (ku mubiri) n’imitekerereze y’ibya Mwuka, kuko umuntu udafite amagara mazima byamugora kugira ngo ubukristo bube bwimbitse.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayitesi Nadine asaba abanyamadini n’amatorero gufasha abaturage mu iterambere ry’imibereho myiza.

Ati “Umuturage dushinzwe kuzamura ni we mukristo wabo, twabonye ari uburyo bwiza kugira ngo dufatanye bahere uruhande rumwe natwe duhere urundi, tubashe kuzamura iterambere rye cyane cyane iry’imibereho myiza.”

Mu mirenge 10 igize akarere ka Nyanza haturutse abahagarariye amadini n’amatorero muri uyu mwiherero wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’itorero mu guhindura aho rikorera”.

Abanyamadini n’amatorero banyuranye bitabiriye uyu mwiherero

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga…

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Mutarama 2026, Igipolisi cya Uganda cyatangaje…

Rayon Sports yatandukanye na Haruna Ferouz

Nyuma y'iminsi Haruna Ferouz atagaragara mu myitozo ya Rayon Sports, yamaze gutandukana…

Jose Chameleone yaguze Radio i Burundi

Umuhanzi ukomeye mu muziki wa Afurika uzwi ku izina rya Jose Chameleone…

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiriye kuyobora Guinée Conakry muri manda y’imyaka irindwi, mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Museveni yatorewe kuyobora Uganda muri manda ya Karindwi

3 Min Read
Politike

U Rwanda na Togo byiyemeje gukuriraho Visa abaturage

2 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

4 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda ruzongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida WA OIF

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?