BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Nov 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Nyanza: Abaturage bubatse inzu z’abarokotse Jenoside barambuwe

Nyanza: Abaturage bubatse inzu z’abarokotse Jenoside barambuwe

admin
Last updated: July 27, 2022 4:16 pm
admin
Share
SHARE

Abaturage bubatse amazu y’abarokotseJjenoside yakorewe abatutsi 1994 batishoboye barataka igihombo cyo kumara amezi ane badahembwa amafaranga bakoreye nkuko bari babyijejwe.

Amazu abaturage bavuga ko bubatse yatashywe nabo yaragenewe

Ayo mazu yubatswe mu mudugudu wa Nyabisindu mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yubakishwaga na Reserve Force (abahoze ari ingabo z’u Rwanda bari mu kiruhuko) yaragenewe abaturage barokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 batishoboye batagira aho kuba.

Abubatse ariya mazu baganiriye na UMUSEKE bavuga ko bamaze amezi ane ayo mazu bubatse yaruzuye nabo yaragenewe barayatashye ubu bayarimo.

Mu bagize uruhare kugirango ayo mazu yuzure harimo abafundi,abayedi abateye irangi n’abandi.

Umwe muri bo yagize ati“Nkanjye bandimo amafaranga ibihumbi mirongo itandatu y’u Rwanda ariko amezi ane arashize ntarahabwa ibyo nijejwe kandi amazu yaruzuye nabo yaragenewe barayatashye.”

Mugenzi we nawe yagize ati“Dutangira akazi batwizezaga ko tuzajya duhembwa mu minsi cumi n’itanu ariko siko byagenze ubu twategereje nayo twakoreye amezi ane arashize tudahabwa ibyo twakoreye.”

Bariya baturage bakomeza bavuga ko kudahabwa ariya mafaranga bakoreye byabagizeho ingaruka zijyanye no kudahembwa.

Umwe ati“Ubu naje gukora ngirango ayo mafaranga amfashe kwiteza imbere kandi anamfashe mu mibereho ariko narayabuze ubu rero byansubije inyuma aho gutera imbere.”

Umunyamakuru wa UMUSEKE wageze aho ayo mazu yubatswe yasanze abo yaragenewe barayatashye bamubwiye ko bamaze ibyumweru bibiri bayarimo kandi bishimye kuko babagaho bagenda bacumbika mu mazu atandukanye.

Umwe mubakoreshaga bariya baturage wari uhagarariye Reserve Force utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yabwiye UMUSEKE ko icyo kibazo Reserve Force ikizi gusa ibirimo.

Ati“Mpamya ko mu minsi mike baraba bahembwe twabijyanye muri Reserve Force niyo igomba kubishyura.”

Mu ntangiriro za Nyakanga uyu mwaka wa 2022 mu kiganiro umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme aherutse kugirango n’abanyamakuru, UMUSEKE wamubajije ikibazo cya bariya baturage batishyuwe avuga ko ikibazo yakigejejweho nabo Kkndi yakiganiriyeho na Reserve Force yarishinzwe kubaka maze imubwira ko dosiye zabo zajyanwe ku biro bya Reserve Force (biherereye I Kigali).

Ati“Barabishyura vuba kandi baduhaye icyizere kuko urutonde rw’abakoze bose rwarakiriwe n’amafaranga babonye umubare wabo barabishyura vuba bidatinze.”

Nubwo uwakoresheje bariya baturage waruhagarariye Reserve Force n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza baha icyizere bariya baturage guhembwa vuba abakoze batarahembwa bo bavuga ko bakurikije igihe bakoreye bakwiye kuba barahembwe gusa bategereje ayo bakoreye ntibayahabwa.

Nta mubare w’amafaranga cyangwa umubare w’abakozi batahembwe wabashije kumenyakana gusa amakuru UMUSEKE wamenye nuko ayo mazu yubatswe muburyo imwe ituwemo imiryango ibiriTtwo in one) ayo mazu akaba atuyemo imiryango ine.

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • Olivier says:
    July 28, 2022 at 6:34 am

    Bibaho se ko Reserve Force yakwambura abaturage koko

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?