BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Nov 12, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Nyanza: Abakozi ba AGRUNI inzara irabarembeje

Nyanza: Abakozi ba AGRUNI inzara irabarembeje

admin
Last updated: December 28, 2022 3:31 pm
admin
Share
SHARE
Abakubura mu muhanda wo mu mujyi wa Nyanza n’uwo munyengero zawo, bakorera Kompanyi yatsindiye isoko yitwa AGRUNI barataka inzara.
Abakozi ba AGRUNI muri Nyanza inzara irabarembeje
Mu byo bumvikana bavuga baremeza ko amezi abiri ashize nta mushahara, badusabye ko imyirondoro yabo itajya ahagaragara kuko bishobora kubagiraho ingaruka zirimo nuko bashobora kwirukanwa mu kazi.

Umwe ati“Ikibazo dufite nk’abakozi bo mu muhanda dukorera Kompanyi yitwa AGRUNI nuko tutari guhembwa batwimye umushahara wacu amezi abiri arashize tudahembwa hari n’ubwo umuntu ataha ntarye kandi twitwa ngo turakora.”

Undi nawe ati“Turakennye kandi twaraje mu kazi tuvuga ngo twikenure ubu inzara itumereye nabi.”

Ikindi aba bakozi bahurizaho ni uko umushahara bahabwa ari mucye ungana n’ibihumbi makumyabiri na bine magana atanu y’u Rwanda ku kwezi kuko bagenerwa makumyabiri na bitanu ariko bagakatwa amafaranga magana atanu y’u Rwanda, iyo babivuga babishingira uko ibiciro ku isoko bihagaze ubu.

Diogene Mitari umuyobozi wa AGRUNI yabwiye UMUSEKE ko aba bakozi ukwezi kumwe ariko batarahembwa, kandi nabyo byatewe n’ibibazo bya banki bakorana, nta gihe atanga bazahemberwa.

Ati“Ukwezi kwa cumi na kumwe habaye ikibazo cyo guhererakanya amafaranga kuri banki nabyo birakemuka bayabone nyuma ukwa cumi na biri bareke kurangire bazayabona nta kibazo gusa nta gihe twagena bizaterwa n’ibibazo bya banki igihe bizakemukirwa.”

Mu kiganiro cyihariye UMUSEKE wagiranye n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme we avuga igihe umushahara w’aba bakozi uzaba wagereye ku makonti yabo.

Ati“Habaye ikibazo muri system yabo y’amafaranga muri AGRUNI ariko n’ibintu bitari bisanzwe kandi bitarenze kuwa gatanu amafaranga bazaba bayabonye y’ukwezi kwa cumi na kumwe naho ukwa cumi na biri bazayahabwa mu kwezi gutaha.”

Kompanyi ya AGRUNI ikoresha aba bakozi bavuga ko bahembwa umushahara mucye, ivuga ko umushahara ungana n’akazi uko katanzwe nuko kagenwe kandi uwukorera abanza kuwemera mu gihe yaba atawemera asezererwa byemewe n’amategeko akajya ahabona hari mwinshi.

Abakozi b’AGRUNI bakubura mu muhanda bahera saa moya za mugitondo bakageza saa sita z’amanywa maze bakajya mu karuhuko bakagaruka saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Théogène NSHIMIYIMANA /  UMUSEKE.RW i Nyanza
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Theoneste NSENGUMUREMYI says:
    December 28, 2022 at 9:07 pm

    Abo bakozi se ni abo ahandi? Si abaturage ba Nyanza? Si abanyarwanda, ubwo akarere karebe uko kabigenza be kwicwa n’inzara kuko na contract iri hagati y’akarere na Agruni babiganireho si big deal ijya muri byacitse. Banarebe ibiteganyirizwa Rwiyemezamirimo wambura abakozi. Ibyo biroroshye rwose!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imirwano yasakiranyike M23 na FARDC n’abo bafatanyije muri Masisi yafatiwemo uduce

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Ugushyingo 2025, imirwano ikaze yadutse…

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa…

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Angola,…

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

Ikipe ya Rayon Sports yashyizwe ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi muri…

Perezida Kagame yageze muri Guinée-Conakry

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yageze muri Guinea-…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
Politike

Gen Muhoozi yifurije Perezida Kagame isabukuru nziza

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?