Kuri uyu wa kane tariki 14 Ugushyingo 2024 mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamata, ubushinjacyaha bwasabiye Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bumukurikiranyeho ibyaha bitatu birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhimba inyandiko mpimbano n’iyezandonke.
Ibyo byaha yabikoze avuga ko avura indwara zitandukanye, akagenda atanga ibiganiro kuri YouTube, avugamo ko afite ububasha bwo kugarura ibintu byibwe bigatuma abantu bamwizera nyamara ibyo yababwiye ntibibe.
Muri uru rubanza ubushinjacyaha bwavuze ko abantu 13 aribo bamaze gutanga ikirego ko yababeshye ntakore ibyo bumvikanye.
Salongo yatawe muri yombi ku itariki 31 Ukwakira 2024, nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rimukorwaho, rishyingiye ku birego by’abantu batandukanye bamuregaga , abizeza ko ari umuvuzi gakondo ufite imbaraga zidasanzwe zo kugaruza ibyibwe ndetse n’ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye.
RIB ivuga ko Salongo yizezaga abantu ko avura inyatsi, ndetse ngo akaba afite n’imbaraga zo gutanga urubyaro.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko yafatanywe impu z’inyamaswa, amacupa atandukanye arimo ibyo yita imiti, amagi ndetse n’inkono.