BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 17, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Nyamasheke: Inzego z’umutekano zafashe umugabo wishe ababyeyi be bombi

Nyamasheke: Inzego z’umutekano zafashe umugabo wishe ababyeyi be bombi

admin
Last updated: August 7, 2022 12:57 pm
admin
Share
SHARE

Umugabo w’imyaka 34 washakishwaga nyuma yo kwica ababyeyi be ku wa Gatandatu, yatawe muri yombi nk’uko Ubuyobozi bwabitangarije UMUSEKE. Amakuru avuga ko yabajijije amakimbirane ashingiye ku mitungo.

Amakuru avuga ko uyu Eliezer yari asigaye ari Umuhamya w’Ubwami bw’Imana bwa Yehova (IFOTO Bwiza.com)

Ikinyamakuru Bwiza.com cyabanje kwandika iyi nkuru kivuga ko ubwicanyi bwabaye ku wa Gatandatu mu Mudugudu wa Gakomeye, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke.

Umugabo ukekwaho kwica Se na Nyina yitwa Eliezer, Mushiki we witwa Nyarahaguma Dative yabwiye Bwiza.com ko musaza we yicishije ababyeyi be inkota, yagiye abashinga mu ijosi.

Ba nyakwigendera ni Ndindayino Samuel w’imyaka 74, n’umugore we Mukaburanga Rachel w’imyaka 62 y’amavuko.

Eliezer akimara kwica ababyeyi be yanirukankanye umwuzukuru wabo na we ashaka kumuhitana ariko ahungira mu baturanyi, nibwo undi na we yahise ahunga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Kimana Kanyogote Juvenal yabwiye UMUSEKE ko Eliezer yaje gufatwa biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati “Kumwe n’abaturage twakomeje gushakisha amakuru, abakuru batanga amakuru uwo muntu yafashwe ari kubazwa n’inzego z’umutekano. Yafatiwe mu Murenge wa Kirimbi naho ni muri Nyamasheke.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage ko igihe bafitanye amakimbirane bajya babibwira ubuyobozi bukabafasha kuyakemura.

 

Eliezer umwana w’Ikirara wahawe umunani agashaka kuwugurisha

Nyirahaguma Dative mushiki wa Eliezer avuga ko ari umwana wa 8 mu bana 9 umuryango wabo wabyaye. Avuga ko ubusanzwe yize amashuri agera mu mwaka wa kabiri w’ayisumbuye, ariko ishuri ararireka ajya kuba inzererezi i Kamembe.

Yavuze ko ubwo umuhererezi iwabo yari agiye gushyingirwa, uyu musore yashyize ku nkeke ababyeyi be, abasaba ko na we bamukorera ubukwe kuko afite umukunzi.

Ababyeyi bahise bamuha umunani, ariko undi ashaka kuwugurisha baramwangira, kuko ntahandi hantu yagiraga.

Intandaro y’amakimbirane n’ababyeyi be ni aho yavuye, nyuma ngo yaje kubana na wa mukunzi we, ndetse bajya i Kigali, ariko na we barananiranwa. Ubuyobozi bw’Umurenge i Kanombe muri Kigali bwaje kubatandukanye, umugore ajyana umwana umwe bari bafitanye, ariko ngo yahavuye anatwite.

Nyuma baza kongera gusubirana. Eliezer ngo yahoraga ahamagara ababyeyi ababwira ko kuva baramwangiye kugurisha umunani we azaza akabica nta n’umwe azize.

Mushiki we ati “Mu gihe yari amaze iminsi ahamagara kuri telefoni abwira Papa na Mama n’abandi bo mu muryango ko bamwitegura , ko agiye kuzaza agarika ingogo, ku Cyumweru tariki 31 Nyakanga, 2022 ubwo nari mvuye gusenga, Mama yambwiye ko ari kunsezeraho kuko amuhamagara buri munsi amubwira ko agiye kuza kubica niba bakomeje kumwangira kugurisha umunani we.”

Uyu mugore ngo yabwiye umubyeyi we ko uyu muhungi arimo kubetera ubwoba atabikora, ati “Ariko umukecuru akambwira ko arara yumva ubwoba ari bwose, none dore birabaye.”

Eliezer kandi ngo yigeze gutega se igico ngo amuhitane aza guteshwa n’abaturage, ariko icyo gihe aza kubyigamba amubwira ko ubutaha atazamuhusha kuko ngo igitero cya mbere kuri we yagikoze nabi.

Umugabo ukekwaho kwica Se na Nyina yitwa Eliezer

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
19 Comments
  • Augustin says:
    August 7, 2022 at 2:35 pm

    Ni ingaruka za genocide

    Reply
    • Rugeyo says:
      August 8, 2022 at 1:24 am

      Wowe @Augustin€€ uhuza ibidahura ,ubwo uvuga KO ari ingaruka za Génocide gute?? Gaho dusobanurire???

      Reply
  • Augustin says:
    August 7, 2022 at 2:35 pm

    Ni ingaruka za genocide

    Reply
    • Rugeyo says:
      August 8, 2022 at 1:24 am

      Wowe @Augustin€€ uhuza ibidahura ,ubwo uvuga KO ari ingaruka za Génocide gute?? Gaho dusobanurire???

      Reply
  • Q says:
    August 7, 2022 at 4:36 pm

    Yarahemutse cyane,umva ko Imana ibabarira,uyu najya mw’ijuru Imana izafungure amarembo yayo twese twiyinjirire!

    Reply
  • MUVUNYI says:
    August 7, 2022 at 11:20 pm

    Ngo utazize INARASHATSE azira INARABYAYE koko !!!!!!!!
    Urumva iyi mbwa y’IKIRARA. Ni agahinda. Genda uri IMBWA kandi uzapfa URI IMBWA.

    Reply
  • MUVUNYI says:
    August 7, 2022 at 11:20 pm

    Ngo utazize INARASHATSE azira INARABYAYE koko !!!!!!!!
    Urumva iyi mbwa y’IKIRARA. Ni agahinda. Genda uri IMBWA kandi uzapfa URI IMBWA.

    Reply
  • Sindyamashu allysamifu says:
    August 8, 2022 at 8:59 am

    Njye Rwose uwo namusabira guhita araswa byihuse cg x bakamubika ahantu,bamukata buri Rugingo pata apfuye yo gapfa nabi 💪👊

    Reply
  • Sindyamashu allysamifu says:
    August 8, 2022 at 8:59 am

    Njye Rwose uwo namusabira guhita araswa byihuse cg x bakamubika ahantu,bamukata buri Rugingo pata apfuye yo gapfa nabi 💪👊

    Reply
  • Rugemintwari Aime Bruce says:
    August 8, 2022 at 9:56 am

    Aya mahano ntakwiye mu Rwanda iyo nzererezi ugomba gukatirwa urumykwiye rwose cyangwa akaraswa Kuko na none ntakwiye gufunganwa n’abandi

    Reply
  • Rugemintwari Aime Bruce says:
    August 8, 2022 at 9:56 am

    Aya mahano ntakwiye mu Rwanda iyo nzererezi ugomba gukatirwa urumykwiye rwose cyangwa akaraswa Kuko na none ntakwiye gufunganwa n’abandi

    Reply
  • Anonymous says:
    August 8, 2022 at 9:38 pm

    Ndumiwepe nawe katirwe urumukwiriye

    Reply
  • Anonymous says:
    August 8, 2022 at 9:38 pm

    Ndumiwepe nawe katirwe urumukwiriye

    Reply
  • Kaberuka damien says:
    August 9, 2022 at 4:04 pm

    nubwo murwanda ntagihano cyurupfu kikibaho uyu aragikwie kbs.

    Reply
  • Kaberuka damien says:
    August 9, 2022 at 4:04 pm

    nubwo murwanda ntagihano cyurupfu kikibaho uyu aragikwie kbs.

    Reply
  • Pingback: Hari amakuru avuga ko umusore wishe ababyeyi be na we YARASHWE – Umuseke
  • Pingback: Hari amakuru avuga ko umusore wishe ababyeyi be na we YARASHWE – Umuseke
  • Angelique says:
    August 14, 2022 at 9:39 pm

    Ubu se nibwo anezerewe?gusa Imana imubabarire naho jye nk’umuntu ntakwiye kubabarwa

    Reply
  • Angelique says:
    August 14, 2022 at 9:39 pm

    Ubu se nibwo anezerewe?gusa Imana imubabarire naho jye nk’umuntu ntakwiye kubabarwa

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Santarafurika: Amb Kayumba yagiranye ibiganiro n’aba ofisiye ba RCS

Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Olivier Kayumba, yagiranye ibiganiro n’ Abakozi b’Urwego…

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

Imiryango itari iya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahagurutse iri…

Agakoriro ka Gisozi kagiye kwimurirwa mu cyanya cy’inganda i Masoro

Umujyi wa Kigali watangaje ko ibikorwa by’ububaji n’ibindibyakoreraga mu Gakiriro ka Gisozi…

Min Olivier Nduhungirehe Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we waTurkmenistan  

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwwrerane w'u Rwanda Olivier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro kuri Telefone…

U Rwanda ruritegura kwakira inama ikomeye ya OIF

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwatangiye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Umukozi ushinzwe ubwubatsi mu Mujyi wa Kigali arafunzwe

2 Min Read
Ubutabera

Ubujurire bwa Kazungu Denis bwateshejwe agaciro

2 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?