BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Nyamasheke: Imirasire y’izuba bahaye abaturage ntiyigeze itanga amashanyarazi

Nyamasheke: Imirasire y’izuba bahaye abaturage ntiyigeze itanga amashanyarazi

admin
Last updated: September 20, 2022 7:14 am
admin
Share
SHARE

Abaturage batuye ku kirwa cya Kirehe, mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko imirasire y’izuba bari bahawe n’Akarere gafatanyije na REG ngo ibakure mu icuraburindi yapfuye itamaze kabiri.

Bamwe bateri zakoranaga n’iyi mirasire bahawe zarapfuye

Ni mu mudugudu wa Kirehe, Akagari ka Rugali, mu murenge wa Macuba bavuga ko ababahaye imirasire babijeje ko izamara imyaka itanu.

Buri rugo mu ngo ziri ku kirwa cya Kirehe gituwe n’ingo zisaga 202, rwari rwahawe umurasire w’izuba mu kwezi kwa 10 mu mwaka wa 2020.

Gusa abaturage baganiriye n’ UMUSEKE badusabye kudatangaza amazinayabo, bemeza ko iyi mirasire imyinshi itagikora.

Umuturage umwe muri bo yagize ati “Iyi mirasire bayiduhaye batwizeza ko izamara imyaka itanu yaka, yazimye iyo myaka itaragera. Twasubiye mu icuraburindi.”

Avuga ko igisubizo kirambye ari uko bagezwaho umuriro w’amashanyarazi.

Undi muturage na we yunze mu rya mugenzi we, ati “Iyi mirasire baduhaye yarazimye dusubira ku gatadowa. Iyo bizimye nshana n’ikibingo.”

Imirasire bafite ngo nta nubwo yabafasha kubona umuriro wa telefoni

Hari uwabwiye UMUSEKE ko acana agatoroshi kubera ko imirasire bahawe yahise izima.

Abaturage bake basigaranye imirasire idakora ijana ku ijana. Nibura imirasire bari bahawe, igera kuri 60% yarazimye. Abagize iyo basigarana ngo usanga haka itara rimwe, nta bwo banabona umuriro wo gushyira muri telephone.

MUKAMASASABO Apolonie, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, avuga ko babizi ko mu mirasire y’izuba batanze hari iyangiye gupfa.

Ati “Turi gukorana na REG ngo bagire stock mu karere ka Nyamasheke amatara yapfuye gusimbuzwa bijye byihuta. Icyo dukora nk’ubuyobozi ni ugukurikirana kugira ngo byihutishwe.”

Basaba Leta kubaha amashanyarazi asanzwe kuko imirasire y’izuba yabo yapfuye
Ingo 202 zari zahawe imirasire y’izuba ku buntu

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW /I NYAMASHEKE.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?