BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Nov 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Nyamasheke: Hamaze kumenyeka imibare y’agateganyo y’ababuriye ubuzima mu mpanukay’urukuta rwagwiriye abubakaga Urugomero rw’Amashanyarazi  

Nyamasheke: Hamaze kumenyeka imibare y’agateganyo y’ababuriye ubuzima mu mpanukay’urukuta rwagwiriye abubakaga Urugomero rw’Amashanyarazi  

sam
Last updated: September 9, 2025 2:50 pm
sam
Share
SHARE

Impanuka y’urukuta rw’urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyirahindwe ruri kubakwa mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke, rwagwiriye abakozi, yahitanye abantu umunani.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Nzeri 2025, ahari kubakwa uru rugomero mu Mudugudu wa Rwaramba mu Kagari ka Bisumo mu Murenge wa Cyato.

Ni impanuka yabaye mu gitondo cya none, aho abakozi bari binikije imirimo bakora kuri uru rugomero ruzatanga amashanyarazi ruriho rwubakwa.

Amakuru amaze kumenyekana, kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, ni uko abantu umunani ari bo bamaze kumenyekana ko basize ubuzima muri iyi mpanuka.

Amakuru y’iyi mpanuka kandi yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Narcisse Mupenzi, wavuze ko ikimara kuba, byahise bimenyeshwa ubuyobozi bw’Akarere, na bwo bukaba bwihutiye kujya aho yabere ndetse n’inzego z’ubuzima kugira ngo hakorwe ubutabazi.

Uru ruganda ruri kubakwa ku bufatanye bwa Leta n’abashoramari, imirimo yo kurwubaka, igeze kuri 70% nk’uko byemezwa n’abakurikiranira hafi iyi mirimo

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique asuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mocímboa da Praia

2 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda rwakiriye abandi banyarwanda baturutse muri DRC barenga 300

1 Min Read
Mu Rwanda

Mu Rwanda hagiye kujya hapimwa ADN z’ibimera n’inyamaswa

3 Min Read
Mu Rwanda

Umurambo w’umusore w’i Rusizi wari waraheze mu Burundi wagejejwe mu Rwanda

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?