BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jul 19, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > UPDATED: Umwana wari washimuswe yagejejwe mu Rwanda

UPDATED: Umwana wari washimuswe yagejejwe mu Rwanda

admin
Last updated: January 12, 2023 10:31 am
admin
Share
SHARE
Bagabo Reponse w’imyaka 12, wari waburiwe irengero, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11Mutarama 2023, yagejejwe mu Rwanda n’inzego z’umutekano za Uganda aho yari amaze iminsi bikekwa ko yashimutiwe.
Polisi ya Uganda ishyikiriza iy’u Rwanda uyu mwana
Ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, yari aherekejwe n’inzego z’umutekano za Uganda ,zimushyikiriza  iz’u Rwanda zari kumwe n’ababyeyi be.

Bagabo yabuze ku mugoroba wo kuwa 9 Mutarama 2023, aburira mu Murenge wa Nyagatare, Akagari ka Barija, Umudugugu wa Kinihira.

INKURU YABANJE…
Bagabo Reponse w’imyaka 12, wari waburiwe irengero, yabonetse muri Uganda nk’uko umubyeyi we yabibwiye UMUSEKE.
Uyu mwana bikekwa ko yashimuswe n’umwarimu

Amakuru avuga ko yabuze ku mugoroba wo kuwa 9 Mutarama 2023, aburira mu Murenge wa Nyagatare, Akagari ka Barija, Umudugugu wa Kinihira.

Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko umwarimu wari usanzwe umwigisha mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, muri uwo Murenge bikekwa ko ari we wari waramujyanye muri Uganda mu buryo busa no kumushimuta.

Uyu yagize ati” Ni umwarimu wamwigishaga, niwe wamutorokanye muri Uganda. Yahise atoroka , ntabwo yabonetse.”

Ise w’uyu mwana ,Bagabo Emmanuel, ubwo yari ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, ategereje ko amushyikirizwa, yabwiye UMUSEKE ko afite ikizere kuko yabwiwe ko yamaze kuboneka.

Yagize ati“Umwana ntabwo ndamubona. Ni ibintu birimo inzego, njye ndi umuturage, nanjye nategereje icyo bari bumbwire, niba bamuzanye, nanjye ndategereje gusa umwana araza kuboneka.”

Agaruka ku mwarimu uzwi ku izina rya Cyusa ukekwa kumutorokana yagize ati“Ibivugwa byo ni umwarimu, dushingiye ku makuru twahawe n’abandi bana, ko bamuherekeje, bakamusigana na we muri gare, nicyo cyatumye twemera neza ko ayo makuru ariyo kandi naho yabonetse, uwo bari kumwe ngo yirukanse.”

Uyu mubyeyi yavuze ko inzego z’umutekano zirimo na Polisi y’u Rwanda zakoranye n’iza Uganda kugira ngo umwana abashe kuboneka.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare yabwiye UMUSEKE ko umwana yabonetse igisigaye ari ukumushyikiriza ababyeyi be.

Avuga ko uyu mwana akiri muri Uganda ariko azanwa mu Rwanda, ati ” Aracyari hakurya, bagiye kumutuzanira.”

Ubwo twakoraga inkuru inzego z’umutekano n’iz’ibanze zari ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda ,zitegereje ko uwo mwana ashyikirizwa ababyeyi be.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Rubavu: Umugore afunzwe akekwaho kwica umugabo we

Umugore wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwica umugabo we w’imyaka…

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo…

RDC na M23 basinyanye amasezerano aganisha ku mahoro arambye

Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’umutwe wa…

Shema Ngoga Fabrice yatanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice usanzwe uyobora AS Kigali yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe…

RDC: Umudepite yatabarije impunzi z’ Abanyekongo ziri mu Burundi ko ubuzima bwazo buri mu kaga

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?