BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Nyagatare: Inka 9 z’umuturage zakubiswe n’inkuba zihita zipfa

Nyagatare: Inka 9 z’umuturage zakubiswe n’inkuba zihita zipfa

admin
Last updated: August 15, 2022 3:40 pm
admin
Share
SHARE

Nikobusingye Scovia wo mu Kagari ka Mbale, mu Murenge wa karangazi, Akarere ka Nyagatare, mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 14 Kanama 2022, ubwo imvura yagwaga, inkuba yakubise inka ze zigera kuri 36, icyenda (9) muri zo zihita zipfa.

Uyu muturage yatangaje ko mu gitondo ari bwo bamenye amakuru ko inka ze zakubiswe n’inkuba nubwo mu masaha ya nijoro bumvise inkuba ikubita.

Yagize ati “Inkuba yakubise nka saa tanu z’ijoro, twabimenye nka saa kumi , tugiye mu rugo rw’inka tubyutse, dusanga inka zapfuye. Inka zose zari 36 hapfa icyenda (9) .Inka z’amajigija  zakamwaga n’imfizi yazo.inka zirindwi zari zifite inyana, imwe yahakaga, indi n’imfizi yazo.”

Uyu muturage avuga ko ari  ibyago kuba apfushije inka nyinshi kandi zatangaga umukamo .

Yagize ati “ Ni ibyago nagize cyane kuba mfushije inka zingana gutyo, zari inka z’umukamo zari zitunze umuryango .”

Uyu muturage yongeraho ko nyuma y’uko agwiriwe n’ibyo byago abaturage bamushumbushije inka zigera ku 10. Gusa atangaza ko atari mu bwishingizi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Umutesi Hope ,yatangaje ko inka zakubiswe n’inkuba zigiye guhita zitwikwa mu rwego rwo kwirinda uburwayi.

Yagize ati “Byumwihariko inka zakubiswe n’inkuba zirashyingurwa, zitwikwe, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cy’ubuganga.”

Yasabye abaturage kugana ubwishingizi kugira ngo bajye bagobokwa mu gihe bagwiriwe n’ibyago.

Ati”Twashishikarije aborozi kugira ngo bashobore kujya mu bwishingizi. Bamwe barabikoze,ariko uyu nawe yarari mu bari bafite ingamba zo gushaka ubwishingizi.”

Yakomeje ati “Yaratarabikora, ariko ni gahunda dufite, turi kubwira abantu ko bagomba gushyira inka mu bwishingizi ndetse n’ibikorwa bitandukanye kugira ngo mu gihe habaye ibyago n’amakuba, ashobore kudahungabana n’umutungo ahubwo bwa bwishingizi bushobore ku mugoboka.”

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • lg says:
    August 15, 2022 at 4:27 pm

    Abo baturage bagobotse Scovia bakwiye gushimwa ninzego zose bakoze igikorwa
    cyubutwari baragahorana inka

    Reply

Leave a Reply to lg Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?