Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, akekwaho kwigwizaho imitungo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Amakuru avuga ko uyu muyobozi yatawe muri yombi ku wa 2 Ukuboza 2025.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette mu kiganiro na IGIHE ya uze ko adahamya ko uyu muyobozi afunzwe ariko afite amakuru yo kuba ari gukurikiranwa.
Yagize ati “Kuva kuwa kabiri, yasabye uruhushya avuga ko hari amakuru ubugenzacyaha bumukeneyeho. Ntabwo nahamya ko afunzwe, gusa dufite amakuru ko arimo abazwa na RIB. Ibindi bifitanye isano na byo nitubimenya tuzabitangaza.”
Meya Mukandayisenga yahumurije abaturage ko serivisi zatangwaga n’uyu muyobozi zitahagaze, kuko inshingano ze Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere arimo kuzitanga mu kuziba icyuho.
