BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 13, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ntibakibaye inzererezi! Imbamutima z’ababyeyi ku mabwiriza mashya ya Minerval

Ntibakibaye inzererezi! Imbamutima z’ababyeyi ku mabwiriza mashya ya Minerval

admin
Last updated: September 15, 2022 8:07 pm
admin
Share
SHARE
Bamwe mu babyeyi bo hirya no hino mu gihugu, kuri ubu umutima wongeye gusubira mu gitereko nyuma y’aho Minisiteri y’Uburezi itangaje amabwiriza mashya ajyanye n’amafaranga y’ishuri, barashima Leta yabatekerejeho.
Ku munsi w’ejo tariki ya 14 Nzeri uyu mwaka, Minisiteri y’Uburezi yatangaje amabwiriza mashya agamije guca isumbana ry’amafaranga y’ishuri mu mu mashuri y’incuke, abanza n’ay’isumbuye ya Leta n’amashuri afatanya na Leta.

Mu y’isumbuye, umusanzu w’umubyeyi ni 19500Frw ku munyeshuri wiga ataha mu gihe uba mu kigo ari 85000 ku gihembwe.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu  gihe bibaye ngombwa kandi byemejwe n’inteko rusange y’ababyeyi bahagarariye abandi, ibindi byakenerwa n’ishuri ntibigomba kurenza 7000 Frw ku gihembwe.

Bamwe mu babyeyi bacyumva iyo nkuru nziza, batangaje ko Leta ibakikije umutwaro, bavuga ko abana babo batakibaye inzererezi kubwo kubura amafaranga y’ishuri.

Umwe yagize ati“Abana bacu bari bagiye kwicara, ubu barasubira kwiga. Dufite abana b’inzererezi banze kwiga kubera minerivare(Minerval). Niba mubabona mu muhanda bazerera, bazerera kuko ababyeyi bayibuze.”

Undi nawe mu mbamutima yagize ati “Iki ni ikintu cyiza twishimiye, akavuyo gasa nkaho gacitse. Wasangaga hari aho bitagenda neza,ugasanga ababyeyi hari aho bijujutira ko ibigo bishyiraho amafaranga menshi ariko hatanzwe umurongo.”

Undi mubyeyi nawe wemeza ko mu gushyiraho amafaranga y’ishuri bitakorwaga mu mucyo.

Yagize ati “Wajyaga kumva ku kigo uyu munsi bazamuye,ejo ngo bongeyeho 5000frw,ejo bundi ngo ni 10000frw, ugahora muri ibyo ukibaza ngo biterwa n’iki? Ariko ubwo byagiye ku murongo bikaringanira ni byiza cyane.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, aganira n’itangazamakuru, yavuze ko hari ubwo ibigo byakaga umusanzu ababyeyi mu buryo budasobanutse.

Dr Uwamariya yanashimangiye ko icyemezo cyafashwe hagendeye ku biciro ku isoko.

Yagize ati ” Mu kugena aya amafaranga twarebye ku biciro biri ku isoko ariko nk’uko tubizi muri iyi minsi biriyongera ni na yo mpamvu hariho aho tuvuga ngo ishuri mu gushyira mu bikorwa nirihura n’ikibazo ku busabe bw’inteko rusange, Minisiteri y’Uburezi izajya ibisuzuma itange umurongo kandi igihe cyose bibaye ngombwa aya mabwiriza yavugururwa.”

Biteganyijwe ko aya mabwiriza mashya agomba guhita ashyirwa mu bikorwa mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2022-2023.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • Kamana says:
    September 15, 2022 at 8:48 pm

    Ni byiza, abana baturuka mu miryango itishoboye wenda nabo bazashobora kwiga, dore ko, nubwo bitavugwa, hari abana batari bake bavuye mu ishuri kubera kubura amafaranga y’ishuri.

    Hari ikintu kijya kidutangaza: ukabona abayobozi b’ibanze barirukanka mu ngo z’abaturage ngo barashaka kumenya umubare w’abana bataye ishuri ngo hanyuma babasubizemo, nyamara baba bazi neza ko ari ukurangiza umuhango gusa kuko abo bana abenshi muribo baba barirukanwe n’ubuyobozi bw’ikigo kuko batatanze amafaranga y’ishuri.Abo bana ntabwo rero baba barataye ishuri nkuko bivugwa mu makuru, ahubwo baba barirukanwe.Umuco wo kubeshyera ababyeyi ngo ntabwo bohereza abana babo ku ishuri ukwiye gucika ahubwo hakarebwa impamvu nyazo.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?