BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Nov 12, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ntibakibaye inzererezi! Imbamutima z’ababyeyi ku mabwiriza mashya ya Minerval

Ntibakibaye inzererezi! Imbamutima z’ababyeyi ku mabwiriza mashya ya Minerval

admin
Last updated: September 15, 2022 8:07 pm
admin
Share
SHARE
Bamwe mu babyeyi bo hirya no hino mu gihugu, kuri ubu umutima wongeye gusubira mu gitereko nyuma y’aho Minisiteri y’Uburezi itangaje amabwiriza mashya ajyanye n’amafaranga y’ishuri, barashima Leta yabatekerejeho.
Ku munsi w’ejo tariki ya 14 Nzeri uyu mwaka, Minisiteri y’Uburezi yatangaje amabwiriza mashya agamije guca isumbana ry’amafaranga y’ishuri mu mu mashuri y’incuke, abanza n’ay’isumbuye ya Leta n’amashuri afatanya na Leta.

Mu y’isumbuye, umusanzu w’umubyeyi ni 19500Frw ku munyeshuri wiga ataha mu gihe uba mu kigo ari 85000 ku gihembwe.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu  gihe bibaye ngombwa kandi byemejwe n’inteko rusange y’ababyeyi bahagarariye abandi, ibindi byakenerwa n’ishuri ntibigomba kurenza 7000 Frw ku gihembwe.

Bamwe mu babyeyi bacyumva iyo nkuru nziza, batangaje ko Leta ibakikije umutwaro, bavuga ko abana babo batakibaye inzererezi kubwo kubura amafaranga y’ishuri.

Umwe yagize ati“Abana bacu bari bagiye kwicara, ubu barasubira kwiga. Dufite abana b’inzererezi banze kwiga kubera minerivare(Minerval). Niba mubabona mu muhanda bazerera, bazerera kuko ababyeyi bayibuze.”

Undi nawe mu mbamutima yagize ati “Iki ni ikintu cyiza twishimiye, akavuyo gasa nkaho gacitse. Wasangaga hari aho bitagenda neza,ugasanga ababyeyi hari aho bijujutira ko ibigo bishyiraho amafaranga menshi ariko hatanzwe umurongo.”

Undi mubyeyi nawe wemeza ko mu gushyiraho amafaranga y’ishuri bitakorwaga mu mucyo.

Yagize ati “Wajyaga kumva ku kigo uyu munsi bazamuye,ejo ngo bongeyeho 5000frw,ejo bundi ngo ni 10000frw, ugahora muri ibyo ukibaza ngo biterwa n’iki? Ariko ubwo byagiye ku murongo bikaringanira ni byiza cyane.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, aganira n’itangazamakuru, yavuze ko hari ubwo ibigo byakaga umusanzu ababyeyi mu buryo budasobanutse.

Dr Uwamariya yanashimangiye ko icyemezo cyafashwe hagendeye ku biciro ku isoko.

Yagize ati ” Mu kugena aya amafaranga twarebye ku biciro biri ku isoko ariko nk’uko tubizi muri iyi minsi biriyongera ni na yo mpamvu hariho aho tuvuga ngo ishuri mu gushyira mu bikorwa nirihura n’ikibazo ku busabe bw’inteko rusange, Minisiteri y’Uburezi izajya ibisuzuma itange umurongo kandi igihe cyose bibaye ngombwa aya mabwiriza yavugururwa.”

Biteganyijwe ko aya mabwiriza mashya agomba guhita ashyirwa mu bikorwa mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2022-2023.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • Kamana says:
    September 15, 2022 at 8:48 pm

    Ni byiza, abana baturuka mu miryango itishoboye wenda nabo bazashobora kwiga, dore ko, nubwo bitavugwa, hari abana batari bake bavuye mu ishuri kubera kubura amafaranga y’ishuri.

    Hari ikintu kijya kidutangaza: ukabona abayobozi b’ibanze barirukanka mu ngo z’abaturage ngo barashaka kumenya umubare w’abana bataye ishuri ngo hanyuma babasubizemo, nyamara baba bazi neza ko ari ukurangiza umuhango gusa kuko abo bana abenshi muribo baba barirukanwe n’ubuyobozi bw’ikigo kuko batatanze amafaranga y’ishuri.Abo bana ntabwo rero baba barataye ishuri nkuko bivugwa mu makuru, ahubwo baba barirukanwe.Umuco wo kubeshyera ababyeyi ngo ntabwo bohereza abana babo ku ishuri ukwiye gucika ahubwo hakarebwa impamvu nyazo.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Donald Trump yoherereje ibaruwa perezida wa Isiraheli amusaba kubabarira byimazeyo Benjamin Netanyahu 

Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika yagaragaje ko igihe kigeze ngo…

Imirwano yasakiranyike M23 na FARDC n’abo bafatanyije muri Masisi yafatiwemo uduce

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Ugushyingo 2025, imirwano ikaze yadutse…

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa…

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Angola,…

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

Ikipe ya Rayon Sports yashyizwe ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi muri…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
Politike

Gen Muhoozi yifurije Perezida Kagame isabukuru nziza

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?