Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasubitse urubanza ruregwamo Ntazinda Erasme wabaye Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, ukurikiranyweho ibyaha birimo ubushoreke no guta urugo.
Ntazinda Erasme yagejejwe ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, ku isaha ya saa saba hafi n’iminota 40 azanwe n’imodoka ya RIB, akaba yagombaga kuburana ku isaha ya saa munani zuzuye nubwo abo mu muryango bahageze mu gitondo baziko aburana saa tatu za mugitondo.
Mu gihe inteko iburanisha yari igeze mu cyumba Ntazinda yagomba kuburaniramo, umunyamategeko wamwunganiraga yavuze ko hari inzitizi umukiriya we afite ku cyaha kimwe ashinjwa kijyanye no guharika n’ubushoreke, kandi ko babona izo nzitizi zitabemerera kuburana ahubwo zigomba kubanza gusuzumwa n’urukiko zigakurwaho, bakazabona kuburana ku ifungwa n’ifungurwa kandi bakanavuga ko ibyo babyemererwa n’itegeko.
Uburanisha yabajije ubushinjacyaha icyo buvuga ku cyifuzo cy’uburana, avuga ko ibyo basaba babyemererwa n’itegeko ndetse urukiko arirwo rubifataho umwanzuro.
Biteganyijwe ko umwanzuro w’urukiko kuri izo nzitizi zatanzwe n’uburana ndetse n’umwunganira mu mategeko, uzasomwa ku wa 09 Gicurasi 2025.
Itegeko riteganya ko umuntu ubana nk’umugabo n’umugore n’uwo batashyingiranywe umwe muri bo cyangwa bombi bafite uwo bashyingiranywe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.
Ku bijyanye no guta urugo, riteganya ko umwe mu bashyingiranywe uta urugo rwe nta mpamvu zikomeye akihunza ibyo ategetswe, aba akoze icyaha.Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu.
Ntazinda Erasme yegujwe n’inama njyanama y’Akarere ka Nyanza ku wa 15 Mata 2025, ndetse ku wa 16 Mata 2025 urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha [RIB] rutangaza ko rwamutaye muri yombi.
Ni Akarere yari ayoboye muri manda ya kabiri, nyuma y’uko mu matora yo mu 2021 yongeye gutorerwa kuyobora ako karere yari amaze imyaka itanu abereye umuyobozi.