BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Roger Federer yasezeye burundu umukino wa Tennis

Roger Federer yasezeye burundu umukino wa Tennis

admin
Last updated: September 24, 2022 2:34 pm
admin
Share
SHARE

Umukino wabereye i Londres mu Bwongereza, Roger Federer yasezeye Tennis imbere y’ibihangange muri uyu mukino, bamwe bararira.

Byari amarira aho Roger Federer afatanye ikiganza na Rafael Nadal wo muri Espagne bakunze guhangana cyane

Roger Federer yari amaze imyaka 25 ari umwe mu bambere muri Tennis, akaba yasezeye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu.

Afite ibiyembo 103 birimo 20 byo mu marushanwa akomeye bita (Grand Chelem). Yamaze ibyumweru 310 ari nomero ya mbere mu mukino wa Tennis, harimo ibyumweru 237 byikurikiranya ari kuri uwo mwanya.

Ikimenyetso Umwami wa Tennis, Roger Federer asize muri uyu mukino ntikizapfa kwibagirana.

Umukino wo gusezera kwa Federer witabiriwe n’abafana be 17,000 bari buzuye Stade yitwa O2 Arena.

Akenshi humvikanaga urwamo, amashyi menshi, bamwe barize ndetse harimo Rafael Nadal wahanganye igihe kirekire na Roger Federer.

Roger Federer yagize ati “Nzahora nibuka amasura n’ibyishimo.”

Roger Federer bamushimira uko yabashimishije mu bihe bitandukanye

Uyu mugabo wagize ikibazo mu ivi, nyuma y’uko bigaragaye ko nta kimenyetso cyo gukira neza rigaragaza, hari hashize iminsi atangaje ko bidasubirwaho azasezera Tennis.

Roger Federer yahisemo gusezera Tennis mu mukino w’irushanwa yise Laver Cup, yateguriye mu mujyi wa Londres/London, aho yakunze kugirira ibihe byiza ahatwarira irushanwa rya Wimbledon, cyangwa amarushanwa yitwa Masters.

Yagize ati “Natekereje kubikora hashize ukwezi, kandi numvaga ko nzabikora, nta handi uretse aha.”

Roger Federer yamaze igihe kirekire ari nomero ya mbere muri Tennis
Abandi bakinnyi bakomeye ku isi bifatanyije na Roger Federer

IVOMO: Le Soir

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Imikino

KNC yarezwe muri FERWAFA

1 Min Read
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde rw’ukwezi rwa FIFA

1 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?