Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko havutse umutwe mushya w’inyeshyamba witwa Lakurawas zirimo gucengera muri icyo gihugu zinyuze mu karere k’amajyaruguru ashyira uburengerazuba bwicyo gihugu.
Ziraturuka muri Nijeri na Mali. Umuvugizi w’ingabo za Nijeriya, Jenerali Majoro Edward Buba, yavuze ko uyu mutwe ufitanye isano n’ikorera mu karere ka Sahel ukaba ugaragara muri leta za Sokoto na Kebbi
bo muri uyu mutwe batangiye kugaragara nyuma y’ihirikwa ry’Ubutegetsi bwo muri Nijeri mu kwezi kwa karindwi 2023 batangira gukoma mu nkokora amarondo abasirikare ba Nijeriya bafatanije n’aba Nijeri bakora ku mupaka uhuza ibihugu byombi.
N’ubwo aya marondo yongeye gusubukura, umuvugizi w’ingabo za Nijeriya avuga ko zikomeje kuba maso zicunga ko batazinyura mu rihumye bakongera kuzinjirana.
Nijeriya ikomeje guhangana n’ibibazo b’yumutekano muke urangwa muri izo leta, ahakunda kwibasirwa n’ibitero by’Abarwanyi ba Boko Haram n’undi mutwe uyikomokaho witwa ISWAP.
Ukwaduka kw’umutwe wa Lakurawas kuragaragaza ko ikibazo cy’umutekano muke gikomeje kuba ingorabahizi mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu hari hasanzwe harazahajwe n’ibitero by’abantu bitwaje intwaro bafata abantu bugwate bagasaba incungu y’amafaranga.
Umuvugizi w’igisirikare cya Nijeriya yavuze ko mu kwezi gushize babashije kubohoza abantu 80 bari bafashwe bugwate.
Igisirikare cya leta cyemeza ko mu bari babafashe bunyago, cyishemo 163, abandi 82 bagatabwa muri yombi.