BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ni uruhe ruhande rw’umuhanda umunyamaguru agenderamo? – umva igisubizo (Video)

Ni uruhe ruhande rw’umuhanda umunyamaguru agenderamo? – umva igisubizo (Video)

admin
Last updated: December 21, 2022 11:26 am
admin
Share
SHARE

Muri iyi iminsi impanuka zikomeje kuba nyinshi mu muhanda, hamwe ziraterwa n’uburangare bw’abakoresha umuhanda, haba abatwara ibinyabiziga, cyangwa abandi bakoresha umuhanda, Polisi y’u Rwanda yabajije abantu batandukanye ibibazo biri mu mategeko aeshwa mu muhanda bamwe ntibayasobanukiwe, ariko buri wese yabyigiraho.

Umunyamaguru agendera mu ruhande rw’ibumoso iyo ari mu muhanda, icyo gihe aba areba ibinyabiziga bimuturuka imbere, kandi akandukanye n’ibiri mu kundi ku buko k’umuhanda bimanuka cyangwa bizamuka

Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga bwo gushishikariza abatwara ibinyabiziga “Kugerayo Amahoro”, yagiye ibaza abakoresha umuhunda ibibazo bitandukanye, utsinzwe agasobanurirwa igisubizo cy’ukuri, binyuze kuri mugenzi we ukoresha umuhanda ukizi.

Ikibazo cya mbere kiri muri video ngufi kuri Twitter kiragira kiti: Nk’umushoferi iyo ugeze muri rond-point ni nde utambuka mbere?

Umushoferi ahita asubiza ati “Ni umunyamaguru!”

Iki gisubizo si cyo! Kubera iki?

Mugenzi we na we utwara imodoka ahita asubiza ko muri rond-point, habanza gutambuka ibinyabiziga asanze muri rond-point kuko ari byo biba bifite uburenganzira, bwo gutambuka mbere, arabitegereza bikabanza gutambuka, nanjye nkabona kwinjira muri rond-point.

Ikindi kibazo kigira kiti: Nk’umushoferi kunyuranaho bikorerwa mu ruhe ruhande?

Umumotari ati “Kunyuranaho bikorerwa mu ruhande rw’ibiryo!”  Iki gisubizo si cyo!

Tyaza ubwenge na #GerayoAmahoro pic.twitter.com/9TC6F04fYM

— Rwanda National Police (@Rwandapolice) December 20, 2022

Mugenzi we birumvikana we, yasubije ko kunyuranaho bikorerwa mu ruhande rw’ibumoso. Undi mumotari yabajijwe uko kunyuranaho bikorwa, avuga ko abikora yabanje gucana amatara ndangacyerekezo, kandi akabikorera mu ruhande rw’ibumoso. Iki gisubizo cye ni cyo!

Hanyuma ikindi kibazo kirabaza kiti : Nk’umunyamaguru ukoresha ikihe gisate cy’umuhanda? Usubiza ahita abwira Umupolisi ati “Nkoresha ibisate by’umuhanda by’inkengero zegutse, cyangwa no muri zebra-crossing (muri ya mirongo y’umweru n’umukara itambitse mu muhanda), bitewe n’aho ndi kujya cyangwa ndi kugendera.”

Iki gisubizo cye si cyo!

Mugenzi we asubiza ashidikanya, ati “Si ndi umuhanga mu by’imihanda ariko uruhande ngenderamo ni urw’ibumoso.”

Iki gisubizo ni cyo!

Iyo umunyamaguru agendera ku gisate cy’umuhanda cy’ibumoso (mu mategeko agenga imihanda mu Rwanda), cyo gihe aba areba ibinyabiziga bimuturuka imbere, kandi atandukanye n’ibiri mu kundi ku buko k’umuhanda kw’iburyo igihe amanuka cyangwa azamuka.

Gukoresha neza imihanda bireba buri wese, nawe ibyo bisubizo wabyigiraho!

Umushoferi ntayabashije gusubiza ikibazo kivuga ngo muri Rond-point ni nde ufite uburenganzira bwo kubanza gutambuka

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?