BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jul 19, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru zindi > Ngoma: Barishimira gahunda “Ubuhinzi buhindura ubuzima”  yabahumuye amaso

Ngoma: Barishimira gahunda “Ubuhinzi buhindura ubuzima”  yabahumuye amaso

admin
Last updated: October 1, 2022 1:28 pm
admin
Share
SHARE

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Jarama, mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba barishimira ko imibereho yahindutse babikesha gahunda yitwa “Ubuhinzi buhindura ubuzima”.

Umwe mu bakurikiye aya masomo avuga ko mbere yahingaga mu kajagari

Iyi gahunda yateguwe n’Umuryango wa gikristo ufasha amatorero atandukanye kuyubakira ubushobozi, World Relief.

Ni gahunda ifasha abahinzi kubikora kinyamwuga, bihaza mu biriribwa ndetse bakanasagurira isoko.

 

Ubuhamya…

Mwingera Oreste atuye mu Mudugudu wa Dufatanye, Akagari ka Jarama, Umurenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma.

Ni umwe mu bahinzi bafashijwe na World Relief guhinga kijyambere.

Uyu avuga ko atarahabwa amasomo ku buhinzi, yabikoraga mu kajagari bigatuma atabona umusaruro.

Yagize ati “World Relief itarakorera hano mu Murenge wacu, nari umwe mu bantu bahingaga mu buryo bwa gakondo, duhinga mu kajagari. Mu butaka mfite naragendaga ngahinga ibishyimbo, ibigori, amateke, imyubati, ibijumba, byose nkaterateranya.

 Ariko byajya kunyongera umusaruro ntabwo nabikozwaga nk’ifumbire. Mu myunvire yanjye numvaga ifumbire yica ubutaka kuko ariko twabikoraga kera.”

Akomeza agira ati “Uko mpinze nkabona imyaka ntabwo yeze, yabaye umuhondo. Ariko aho igereye hano (World Relief), nagiye gukurikira amasomo, mbona ko nari naratakaye cyane.”

Uyu muturage avuga ko nyuma yo gukoresha inyongeramusaruro byatumye yeza imifuka 25 y’ibigori ndetse byatumye atera imbere .

Kuri ubu yaguze inka imufasha kubona ifumbire. Ibi abihurizaho na Mukankusi Francine, na we wo muri uyu Murenge.

Uyu agaragaza ko amahugurwa yahawe mu gihe cy’imyaka ibiri yigishwa uko yahinga  kijyambere byatumye imibereho ye ihinduka.

Yagize ati “Mbere twahingaga mu kajagari tutarahabwa amahugurwa. Twahuguwe uko tugomba gukoresha inyongeramusaruro, imbuto nziza.

Aho twezaga ibishyimbo kg 15, dutangira kweza nk’imifuka y’ibishyimbo ibiri. Ndetse twagize imirire myiza, imibanire mu muryango iraboneka.”

Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Jalama, Nzajyubwami Pierre, ahamya ko abahinzi bo muri uyu Murenge imibereho yahindutse nyuma yo guhabwa amahugurwa kuri ubu buhinzi.

Yagize ati “Iyo utembera hano muri Jarama, ubona ko hari intambwe koko yatewe. Umuhinzi arahinga agakoresha ifumbire, yaba imborera, cyangwa imvaruganda, kandi agakoresha imbuto y’indobanure.

Kugeza ubu turi kubona amafaranga kandi abahindurira ubuzima. Urabona ko hari icyahindutse ukurikirikije n’uko mbere byari bimeze. Ubu barasa neza, inzu zabo ni nziza kubera iyi gahunda “Ubuhinzi buhindura ubuzima.”

Umuyobozi wa World Relief, ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo guha itorero ubushobozi mu ntara y’Iburasirazuba ndetse n’Amajyaruguru, Ntakirutimana Elia, yavuze ko amatorero atanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Amatorero abigizemo uruhare ashobora gutuma umuhinzi ahinga neza, yakoresha inyongera musaruro neza.”

Yakomeje agira ati “Icyo twashakaga ni uko babyiga bakabimenya kugira ngo bazabyigishe undi muturage.”

Muri uyu murenge hamaze guhugurwa abakorerabushake 42 bafasha abandi bahinzi guhinga kinyamwuga.

Mu gihe cy’imyaka ibiri hamaze kwigishwa abahinzi bagera ku 1525 batanzwe n’amatorero akorera muri uyu Murenge.

Iyi gahunda kandi biteganyijwe ko ijya mu yindi mirenge irimo Sake, Rukumberi na yo igize  akarere ka Ngoma.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Rubavu: Umugore afunzwe akekwaho kwica umugabo we

Umugore wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwica umugabo we w’imyaka…

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo…

RDC na M23 basinyanye amasezerano aganisha ku mahoro arambye

Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’umutwe wa…

Shema Ngoga Fabrice yatanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice usanzwe uyobora AS Kigali yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe…

RDC: Umudepite yatabarije impunzi z’ Abanyekongo ziri mu Burundi ko ubuzima bwazo buri mu kaga

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?